Ukuboza 2020 kurasiga abayobozi mu nzego z’ibanze batakiri mu myanya y’akazi

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko gutanga kandidatire ku bashaka kuziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze azaba mu mwaka utaha bizaba mu mpera z’uku kwezi, bityo ko abayobozi bariho bagomba kuba batakiri mu myanya.

Imyiteguro y'amatora y'inzego z'ibanze irarimbanyije
Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze irarimbanyije

Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko imyiteguro yatangiye, ndetse abo bayobozi bagiye kumenyeshwa igihe bazahagarikira imirimo.

Agira ati “Amategeko ateganya ko abayobozi mu nzego z’ibanze batowe bava ku myanya yabo, uturere tugasigara tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa. N’ubu rero birimo gutegurwa, tuzatangira kwakira kandidatire z’abantu bashaka kwiyamamaza ku itariki 28 z’uku kwezi, muri iyi minsi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igiye gutanga amabwiriza y’uko abo bayobozi bazava mu myanya”.

Ayo matora biteganyijwe ko azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, akazakorwa hakurikijwe ibyiciro bitandukanye by’abatorwa, nk’uko Munyaneza abisobanura.

Agira ati “Amatora nyirizina azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, icyo gihe hazatorwa abagize komite nyobozi z’imidugudu, abajya mu Nama Njyanama z’utugari ndetse n’abagize inzego z’abagore n’urubyiruko. Kuva ku ya 9-13 Gashyantare hazatorwa Njyanama z’Imirenge naho kuri 22 Gashyantare hazaba amatora twese tuzitabira, hakazatorwa abajya mu Nama Njyanama z’uturere ari bo bazatorwamo abayobozi b’uturere n’ababungirije”.

Ati “Andi matora manini azaba ku itariki 2 Werurwe 2021, hakazatorwa abayobozi b’uturere n’ababungirije. Nyuma yaho hazakurikiraho amatora y’Inama z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko umubare w’ibyumba by’amatora uziyongera kugira ngo abaturage bazatore bisanzuye, nta kwegerana cyane hirindwa Covid-19.

Ati “Ubundi ibyumba by’amatora byarengaga gato 16,600 ariko uko tubireba ubu biri hafi 16,200 gusa turacyabireba, imibare ya nyuma y’ibyumba tuzayitangaza muri Mutarama. Ni nabwo tuzaba twamaze gukora urutonde rw’abazatora, ari rwo ruduha umubare w’abazatora n’aho bazatorera”.

Ingengo yateganyijwe y’imari y’ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy’amatora, ngo NEC irimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y’imari ibe yakongerwa.

Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga muri 2016, abayobozi batowe icyo gihe bakaba bari bageze igihe cyo gusoza manda yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kumenya ayamakuru yamatora murakoze kuyatugezaho

Elisa yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ni byiza rwose.

MUTUYIMANA Lydia yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka