Uko Hon. Tito Rutaremara asobanura Demokarasi ya Amerika

Inararibonye mu bya Politiki, Hon. Tito Rutaremara, avuga ko ibyavuzwe na Abraham Lincoln ko Demokarasi muri Amerika ari iy’abaturage ; igakorwa n’abaturage igakorerwa abaturage, ari ikinyoma.

Hon. Tito Rutaremara
Hon. Tito Rutaremara

Abraham Lincoln yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 16 kuva tariki ya 4 Werurwe 1861 kugeza tariki ya 14 Mata 1865 ari nabwo yishwe arashwe.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Hon. Rutaremara yagize ati "Ahubwo muri Amerika ; Demokarasi ni iy’abakire, n’iy’amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko za Amerika."

Mu gusobanura ibi, Hon. Tito yavuze ko Abanyamerika b’Abarepubulikani n’Abademokarate, bose intego yabo ari ukurwanira ko Amerika itegeka Isi yose ikavuga ururimi rwa Amerika, igatekereza nka Amerika, igakurikira politiki na ’philosophie’ bya Amerika.

Intego y’Abanyamerika b’Abarepubulikani n’Abademokarate kandi ngo ni uko Isi iyoborwa na Amerika, Isi ikaririmba Amerika, umuco n’ibitekerezo by’Isi bikaba ibya Amerika.

Hon. Rutaremara yagaragaje n’abagomba kuba abagaragu ba Amerika n’ibyiciro cyangwa inzego barimo.

Yavuze ko muri izo nzego hari urwego rwa mbere rwegereye Amerika. Abo ngo ni abagaragu b’inshuti cyane za Amerika, ari bo u Bwongereza na Israel.

Urwego rwa kabiri rwegereye Amerika, ni abagaragu b’ibyegera, ni ukuvuga Abanyaburayi, u Buyapani, Australia, New Zealand ukuyemo gusa u Burusiya.

Urwego rwa gatatu ni abagaragu b’abatahira barimo; Brazil , Mexique, Indonesia, India , Saudi Arabia.

Naho Abagaragu ba rubanda rwa giseseka ngo ni Abanyaziya ( uretse u Bushinwa), Amerika y’Epfo, Abanyamerika yo hagati n’Abanyafurika.

Hon Tito, ati "Aba bagaragu bose ; Amerika ibategekesha ibintu byinshi ariko hari ibintu bibiri binini; kimwe ni imbunda. Ni cyo gituma Amerika ifite ibirindiro byinshi by’ingabo birenze 700 biri ku isi yose."

"Ikindi ibategekesha ni idolari. Abanyamerika birirwa bakora idolari Isi yose ikarikoresha bo bigaramiye. Hari ibihugu byayinaniye ariko bagitegekesha idolari, ari byo u Bushinwa , u Burusiya na Cuba."

Ibi Tito Rutaremara abitangaje mu gihe muri iyi minsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ziyita intangarugero muri Demokarasi) ziri mu bihe byo kwihitiramo umuyobozi hagati ya Donald Trump na Kamala Harris, Trump akaba yamaze no kwegukana intsinzi.

Mu kugaragaza ko nta tandukaniro abona kuri aba bakandida bombi mu bijyanye no kwimakaza amahame ya Demokarasi, Hon. Tito Rutaremara yagize ati "Buriya Trump na Kamala ni nka bya bindi Abanyekole bavuga ngo “Nta Kamali nta Kigeli bona ( bose ) ni Abanyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka