Uganda n’abandi ntibagena uko Umunyarwanda abaho - Dr Sezibera

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, yibukije Abanyarwanda ko nubwo Uganda itava ku izima atari cyo gihugu kibagenera uko babaho.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb Dr Richard Sezibera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Dr Richard Sezibera

Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, cyanitabiriwe n’abandi baturage babajije ibibazo bakoresheje telefone.

Hari abaturage bagaragaje ko baboneraga imibereho muri Uganda ndetse bakaba ari ho bahahiraga honyine, ariko Dr Sezibera abamenyesha ko hari uburyo butandukanye bagomba kubaho badahanze amaso Uganda cyangwa ibindi bihugu.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Hari uwabajije niba Uganda itavuye ku izima iby’uburenganzira bw’Abanyarwanda bizagenda bite! Uburenganzira bw’abanyarwanda ntabwo bushingiye ku bindi bihugu. Ari Uganda, ari ibindi bihugu, byaba bivuye ku izima, byaba bitavuye ku izima, ntabwo bigena uko Umunyarwanda w’iki gihe abayeho”.

“Turabwira Abanyarwanda ko dufite igihugu cyacu, turacyubaka, iki gihugu ni cyo kidutunga, kiratwambika, kiratuvuza, ni cyo kidutungira imiryango, ntabwo ari ibindi bihugu, ibindi turafatanya”.

“Iki gihugu Abanyarwanda ni bo bakiyobora, ni bo bagena uko kiyoborwa, ni bo bagena uko ababayobora bakiyobora, ni bo bagena uko bavaho n’uko bahanwa iyo batayobora neza, hari ubwo wumva abantu bamwe bibwira ko batariho u Rwanda rutabaho, ibyo ni ukwibeshya”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akomeza avuga ko abacuruzi batagomba kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa bitwaje ko bitakinyuzwa ku mupaka wa Gatuna( kuri ubu uwo mupaka urimo kubakwa hakaba hatanyuzwa amakamyo aremereye).

Agira ati “Ntabwo nibwira ko abacuruzi bagomba kuzamura ibiciro kubera ko batajya muri Uganda, kuko tuzi ibintu biva muri Uganda, mbere ya byose abantu baracyabifite mu bubiko.”

“Ikindi ni uko Leta irimo gukorana n’abikorera kugira ngo ibibazo biri ku muhora wa ruguru(uturuka muri Uganda) bidahungabanya ubucuruzi muri rusange mu Rwanda, nta kibazo gikomeye kizabaho cy’izamuka ry’ibiciro”.

Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeye umubano w'u Rwanda n'amahanga
Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeye umubano w’u Rwanda n’amahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akomeza asobanura ko Leta imaze igihe ishaka uburyo Abanyarwanda bakwihaza mu biribwa, mu myambaro n’ibindi bikenerwa bya buri munsi hashingiwe kuri gahunda yiswe “Made in Rwanda”.

Akavuga ko ibyo u Rwanda rutarageraho ari byo ruzatumiza mu bihugu bitandukanye, atari ngombwa gusa kubinyuza mu gihugu cya Uganda.

Akomeza asobanura ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda batazongera kujya muri Uganda bagashimutwa cyangwa bagahohoterwa, ariko ko mu gihe ibibazo bitarakemurwa ngo baba bifashe bakareka kujyayo.

Kuva mu myaka ibiri ishize inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zakomeje kuregwa gushimuta Abanyarwanda bajyayo, kubahohotera, kubakorera iyicarubozo ndetse no kubambura imitungo yabo, aho zibashinja kuba intasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uganda and Rwanda are sister countries.Abayobozi nibashake inyungu z’abaturage,bareke guhangana.Gusa jyewe nk’umukristu,ndabibutsa ko Imana yacu itubuza guhangana,kwangana no kurwana.Kandi ko ababikora bose izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,hamwe no kutabazura ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje.Nibasome inyigisho zerekeye Mountain Sermon dusoma muli Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7,maze bumve inzira abantu banyuramo kugirango biyunge (Conflict Resolution).Urugero,muli Matayo 5 umurongo wa 44 hadusaba gukunda abanzi bacu.Rwose ndabizeza ko nibakora ibyo mbabwiye bishingiye kuli bible,ibibazo Uganda ifitanye na Rwanda bizakemuka burundu.Mboneyeho no gusaba RNC na FDLR nabo kubigenza gutyo.Kuko muli Matayo 26 umurongo wa 52,Yesu yavuze ko abantu barwana bose Imana izabicisha intwaro zayo ku munsi w’imperuka.Tujye tuba abakristu nyakuri,niba dushaka ko isi imera neza.Ibihugu byose bigira ibibazo kubera ko abantu banga kumvira Imana yaturemye.Twabishaka tutabishaka,He is our Creator and Lifegiver.Niyo iduha ibiryo,umwuka duhumeka,abana,ibikoresho dukoramo amafaranga n’ibyo twubakisha amazu,ibyo dukoresha imodoka,etc…Tuyihembe kuyumvira kandi ni ku nyungu zacu.
That is the only solution to this saga between Rwanda and Uganda.Only True Christian have true peace.

gatare yanditse ku itariki ya: 5-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka