Uganda igiye kurekura abandi Banyarwanda 176 bafunze

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushizwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko Leta ya Uganda yagaragarije u Rwanda urutonde rw’abazarekurwa mu cyumweru gitaha, ubu hakaba hari gukorwa igenzura ngo hamenyekane uburyo bari bafunzwemo.

Yavuze ko ibiganiro hagati ya Angola nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda bikomeje, kugira ngo hategurwe inama hifashishijwe ikoranabuhanga, igomba kuzasuzuma intambwe yamaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibihaniro byabanje.

Minisitiri Biruta kandi yanavuze ku mubano w’u Rwanda na Tanzaniya, avuga ko hari ibyo ibihugu byombi byagombaga kubahiriza mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus cyaduka, gusa avuga ko hakomeje ibiganiro kugira ngo hanozwe umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ku birebana n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Dr. Biruta yavuze ko hataba inama nyinshi z’abakuru b’ibihugu bitewe n’ingingo ivuga ko ibihugu bigize uyu Muryango byose biba bigomba guhagararirwa mu nama, ari nay o mpamvu inama zitaba kenshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka