Uganda: Bobi Wine yizeye intsinzi mu rubyiruko mu matora ya Perezida

Muri Uganda batangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Abiyamamaza bose hamwe ni abantu 11, ariko ab’ingenzi cyane ni Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhanzi Bobi Wine.

Umuhanzi Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ni umwe mu bahatanira kuyobora Uganda
Umuhanzi Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ni umwe mu bahatanira kuyobora Uganda

Umuhanzi Bobi Wine asanzwe ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ari mu b’ingenzi bahatanye na Perezida Museveni umaze hafi imyaka 35 ayobora Uganda.

Abakurikiranira hafi politiki yo muri Uganda baravuga ko Bobi Wine yizeye kuzegukana amajwi menshi mu rubyiruko. Ariko se amahirwe yo gutsinda amatora, we ubwe arayizeye?

Mu kiganiro Bobi Wine yagiranye na Catherine Byaruhanga wa BBC i Kampala, yagize ati: “Turabizi ko duhanganye na Goliyati, turi mu rugamba n’ubuyobozi bumaze imyaka n’imyaka bushinze imizi ariko turiyizeye kuko abaturage ba Uganda bari ku ruhande rwacu”.

Hagati aho ariko Perezida Museveni na we avuga ko yizeye amajwi y’urubyiruko ndetse n’urutuye mu bice byasigaye inyuma.

Lillian Aber ni umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu birebana n’urubyiruko. Aragira ati: “Dufite gahunda yo gutera inkunga y’amafaranga urubyiruko by’umwihariko urwo mu bice bikennye, kandi turasaba buri muntu kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nimuze mushyigikire NRM”.

Ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda byatangiye ku wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, amatora ateganyijwe ku itariki 14 Mutarama 2021.

Robert Kyagulanyi Ssentamu, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu Karere ka Wakiso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka