Ubuyobozi buriho muri Afghanistan burahamagarira abayobozi bahunze kugaruka bagakorana

Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Afghanistan, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ahamagarira abayobozi ba Afghanistan bahunze Abatalibani bagifata igihugu mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, ko bagaruka bagakorana, abizeza ko Abatalibani “ bazabarindira umutekano w’ubuzima bwabo”.

Mullah Mohammad Hassan Akhund ni we muyobozi wa Guverinoma y'agateganyo muri Afghanistan
Mullah Mohammad Hassan Akhund ni we muyobozi wa Guverinoma y’agateganyo muri Afghanistan

Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma y’inzibacyuho Mullah Mohammad Hasan Akhund yatangaje ko Guverinoma ye izarinda umutekano w’Abadipolomate, za Ambasade, ibigo n’imiryango by’abagiraneza bikorera muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe Akhund kandi yashimangiye ko Abatalibani bashaka kubaka umubano mwiza kandi uhamye n’ibihugu byo mu Karere ndetse n’ibya kure.

Minisitiri w’Intebe Akhund yabaye umujyanama mu bya Politiki wa Nyakwigendera Mullah Omar, washinze itsinda ry’Abatalibani akanaribera umuyobozi w’ikirenga wa mbere. Ubu avuga ko Abayobozi b’Abatalibani bafite inshingano zikomeye ku baturage ba Afghanistan.

Yagize ati “Twagize ibihombo bikomeye by’amafaranga ndetse dupfusha n’abantu benshi kugira ngo tugere kuri ibi tugezeho mu mateka ya Afghanistan . Igihe cyo kumena amaraso, kwica no kubangamira abaturage muri Afghanistan cyararangiye kandi twishyuye igiciro gikomeye kugira ngo tugere kuri ibi.”

Minisitiri w’Intebe Akhund yavuze ko Abatalibani batanze isezerano ryo kuzababarira umuntu uwo ari we wese wakoranye na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ubutegetsi Amerika yari ishyigikiye kuva yagera muri Afghanistan.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe uzigera avuga ko yahuye n’ikibazo cyo kwihorera. Kandi muri ibi bihe igihugu kirimo, biroroshye ko umuntu yakora ibyo yishakiye, ariko Abatalibani ni abantu bafite imyitwarire myiza kandi bashoboye kugenzura no gukurikirana abantu babo bafite imbunda, kandi nta muntu twigeze duhora ibikorwa bye yakoze mu gihe cyashize. ”

Ati “Ubwo rero ndizeza, Igihugu, cyane cyane abaturage ba Afghanistan, ko ibyo tubashakira ari ibyiza gusa, byageza ku iterambere n’imibereho myiza, kandi turashaka gushyiraho uburyo bw’imiyoborere bwa kiyisilamu ‘Islamic system’, nsaba buri wese kugira uruhare muri uwo mushinga wahawe umugisha ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka