Ubusuwisi burashima ibikorwa by’umutekano mu Rwanda

Bagamije kugira ngo basobanukirwe imikorere y’inzego z’umutekano cyane cyane Local Defense (soma: Loko difensi) mu Rwanda nyuma ya genocide, itsinda ryaturutse mu Busuwisi riyobowe na Minisitiri w’umutekano, polisi n’ibidukikije wa Geneva, Madamu Fabienne BUGNON kuri uyu wa mbere ryasuye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Bageze muri MINALOC, iryo stinda ryaturutse mu Busuwisi ryakiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri bwana Cyrille TURATSINZE afatanyije na Bwana Fred MUFULUKYE umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu muri MINALOC.

Iryo tsinda ry’abasuwisi ryagize riti: “muri geneve twagerageje gushyiraho no guha imbaraga polisi yacu ariko dusanga ari ngombwa ko tuza mu Rwanda ngo turebe aho mugeze ndetse munadufashe kumenya byimazeyo imikorere y’iyo gahunda kuko mwe hashize igihe mubitangiye bityo natwe duhereho twiyubaka ndetse tunubaka igipolisi cyacu.”

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC we yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu mutekano warwo, kandi umaze kugera ku ntera ishimishije kuko ubu ufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rutekanye kandi ko haba ingabo na polisi bashishikariye kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu cyumweru cy’abasirikari cyangwa abapolisi aho bitabira imirimo itandukanye iganisha ku iterambere ry’umuturage ndetse n’iry’ubukungu muri rusange.

Kigalitoday Team

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka