Ubucuruzi n’ishoramari, ni byo Abambasaderi bashya bazibandaho

Abahagarariye ibihugu byabo 12, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, bashyikirije ibyangombwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi Abdulla Mohd A. Y. Al- wa Qatar, azaba afite icyicaro i Kigali
Ambasaderi Abdulla Mohd A. Y. Al- wa Qatar, azaba afite icyicaro i Kigali

Abenshi muri aba 12, ni abasimbura abandi bababanjirije, bivuze ko ibihugu byabo byari bisanzwe bihagarariwe mu Rwanda, uretse ibihugu nka Katari (Qatar) na Hongiriya (Hungary), bihagarariwe bwa mbere.

Nyuma yo kuva mu biro bya Perezida wa Repubulika, buri umwe yahitaga ajya ku isomero rusanjye ry’umujyi wa Kigali, aho bahuriraga n’itangazamakuru ngo batangaze ibyo ibihugu bahagarariye byiteguye gukorana n’u Rwanda.

Benshi bavuze ko ibihugu byabo byari bisanzwe bikorana n’u Rwanda kuva kera, kandi ko byiteguyegukomeza iyo mikoranire.

Ambasaderi Matthijs Clemens WOLTERS w'ubwami bw'Ubuholandi
Ambasaderi Matthijs Clemens WOLTERS w’ubwami bw’Ubuholandi

Ambasaderi w’Ubuhorandi mu Rwanda, Matthijs Clemens, yagize ati “Tumaze imyaka 25 turi abafatanyabikorwa ba hafi ba Leta y’u Rwanda.Kuva mu bihe bikomeye byo mu myaka ya 1994-95, ubwo hari hakenewe inkunga y’ubutabazi, none ubu u Rwanda rukaba rugaragaza iterambere rya nyaryo mu nzego zinyuranye nko gutunganya amazi, kwihaza mu biribwa, ubutabera n’izindi”.

Ambasaderi Matthijs Clemens WOLTERS
Ambasaderi Matthijs Clemens WOLTERS

Ambasaderi Matthijs Clemens yavuze ko uko u Rwanda rutera imbere, igihugu cye kizakomeza gufatanya na rwo, ariko noneho mu yindi ntera, nk’iterambere ry’ubukungu, ndetse n’amahirwe y’ishoramari.

Ati “Ibyo ni byo jyewe ubwanjye nzaba nibandaho muri iyi myaka ine”.

Igihugu cy’Ubudage na cyo gifite imikoranire irambye n’u Rwanda.

Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz, yavuze ko anejejwe no gukomeza uwo mubano w’amateka.

Ambasaderi Dr. Thomas KURZ w'Ubudage
Ambasaderi Dr. Thomas KURZ w’Ubudage

Yagize ati “ Nawe ubirebye, ndishimye. Ndi umudiporomate w’Umudage wishimiye guhagararira igihugu cye muri iki gihugu cyanyu cyiza cyane (Rwanda).

Ndajwe ishinga no kumenya igihugu cyanyu birushijeho, guhura n’abantu benshi, kandi nkazakora uko nshoboye ngo nkomeze umubano w’ibihugu byombi.

Ni ugukomereza aho bagenzi banjye bambanjirije bari bagejeje muri iyi myaka 25 ishize, ariko ndashaka gushyira imbaraga mu bukungu, kandi ibyo bivuze ubucuruzi n’ishoramari”.

Ambasaderi wa Ilirande (Irland) William John Carlos, na we yavuze ko ubu aho u rwanda rugeze rutagikeneye inkunga y’ibiribwa nkuko byari bimeze mu myaka 25 ishize, ko ahubwo ubu hakenewe ubufatanye mu iterambere.

William John CARLOS, Ambasaderi wa Ireland
William John CARLOS, Ambasaderi wa Ireland

Ambasaderi wa Sudani y’Epfo, Simon Duku Michel, we yatnze cyane ku ntambwe nziza u rwanda rugezeho, ruvuye mu mateka ashaririye.

Yagize ati “ Tuzibanda cyane ku kwihuza mu muryango w’Uburasirazuba bwa Afurika, ariko dufite na byinshi byo kwigira ku Rwanda, uburyo mwavuguruye imiyoborere n’iterambere ry’ubukungu, ubu mukaba mugeze ku iterambere rigaragara.

Sudani y’Epfo ifite byinshi byo kubigiraho, namwe kandi hari ibyo muzatwigiraho”.

Ambasaderi Simon Duku Michael wa Sudani y'Epfo
Ambasaderi Simon Duku Michael wa Sudani y’Epfo

Ambasaderi wa Botswana mu Rwanda, Gobopang Duke Lefhoko we yavuze ko arajwe ishinga no kunoza imikoranire hagati y’umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyefpo SADC, n’ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Ambasaderi Gobopang Duke Lefhoko (hagati) wa Botswana
Ambasaderi Gobopang Duke Lefhoko (hagati) wa Botswana

Ati “Kuri uru rwego twareba ibijyanye n’amahoro no kwihuza, kuko u Rwanda rwateye intambwe yatangaje ibihugu byinshi. Mu myaka 25 mwabashije kugera ku mahoro. Twe nta bibazo nk’ibyo mwahuye na byo twagize, twabayeho mu mahoro kuva twabona ubwigenge. Icyo ni ikintu tugomba gukoranaho bya hafi”.

Benshi mu batanze ibyangombwa bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bari bamaze igihe barageze mu Rwanda.

Muri aba ba ambasaderi harimo abazaba bafite icyicaro i Kigali mu Rwanda, ariko hakabamo n’abazaba bafite icyicaro mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya, Ethiopia n’ahandi.

Ambasaderi Alex G. CHUA wa Philippines
Ambasaderi Alex G. CHUA wa Philippines
Ambasaderi Dragan ZUPANJEVACof wa Serbia
Ambasaderi Dragan ZUPANJEVACof wa Serbia
Ambasaderi Francisca Pedrós Carretero wa Esipanye
Ambasaderi Francisca Pedrós Carretero wa Esipanye
Ambasaderi Prof. Charity MANYERUKE wa Zimbabwe
Ambasaderi Prof. Charity MANYERUKE wa Zimbabwe
Ambasaderi Loh Seck TIONG wa Malaysia
Ambasaderi Loh Seck TIONG wa Malaysia
Ambasaderi László Eduárd Máthé wa Hungary
Ambasaderi László Eduárd Máthé wa Hungary

Kureba andi mafoto, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka