Ububiligi: Minisitiri Sezibera yitabiriye inama y’ubucuruzi hagati ya Afurika n’Uburayi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi yiga ku bijyanye n’ubucurizi hagati y’iyo migabane yombi EU – Africa Business Summit.

Minisitiri Sezibera, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yabaye umwe mu batanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya hagati ya Afurika n’Uburayi”.

Muri iyi nama, minisitiri Sezibera yasabye abashoramari b’Iburayi bifuza gushora imari muri Afurika kuza kuyishora mu Rwanda kuko igihugu cyiteguye kuborohereza.

Yibukije kandi ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri cyoroshya ishoramari ku mugabane wa Afurika, kikaba icya gatanu ku isi umuntu ashobora kugendamo nijoro nta kwikanga, kikaba icyambere gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, ndetse n’icyambere ku isi mu kugira guverinoma ikorera mu mucyo.

Abandi bafatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu gutanga iki kiganiro ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier Reynders, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cote d’ivoire Marcel Amon Tanoh, minisitiri w’ubucuruzi wa Nigeria Enelamah Okechukwu, uwungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc Mohcine Jazouli komiseri mu ishami ryita ku buhinzi mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Hogan ndetse na Victor Harrison, komiseri mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Muri iyi nama kandi, Minisitiri Sezibera yanabonanye na Didier Reynders wungirije minisitiri w’intebe w’Ububiligi akaba na minisitiri w’intebe ndetse akanaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka