Ububiligi bwemeje umushinga w’itegeko rihana abapfobya Jenoside

Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Inteko ishinga amategeko y'Ububiligi n'ubwo idahakana Jenoside y'abanya - Aroumenia ntabwo izahana abayipfobya
Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi n’ubwo idahakana Jenoside y’abanya - Aroumenia ntabwo izahana abayipfobya

Uyu mushinga w’itegeko utowe nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel, yavugiye I Kigali mu Rwanda ko bitarenze uku kwezi kwa Mata 2019, inteko ishinga amategeko y’Ububiligi izaba yamaze gutora itegeko rihana iki cyaha.

Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi byavuze ko uyu mushinga w’itegeko kandi unareba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hamwe n’ubwicanyi bwakorewe abanya Bosnia, mu nkengero no mu mujyi wa Srebrenica, mu 1995.

Inkuru dukesha rtbf.be ivuga ko iri tegeko ritareba Jenoside y’abanya Aroumenia. Ububiligi bwemera ko habaye Jenoside yakorewe abanya Roumania, ariko ko butazakurikirana abayihakana.

Ubwo aheruka kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel yanitabiriye umuhango wo kwibuka abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu cyahoze ari Camp Kigali.

Icyo gihe yavuze ko igihugu cye cyunamira Abatutsi bose bazize Jenoside, kandi giharanira ko nta handi yazongera kuba ku isi.

Minisitiri Michel yavuze ko mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, bitarenze uku kwezi kwa Mata inteko ishinga amategeko y’Ububiligi izaba yamaze gutora itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside.

Icyo gihe yagize ati” Ndabizeza ko mbere y’uko uku kwezi gushira, inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi izaba yamaze gutangaza itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside”.

Uretse gutora iri tegeko kandi, mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2019 Ububiligi bwari bwemereye u Rwanda ko hagiye gukorwa ibiganiro ku masezerano yo guhererekanya abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva muri 2001, u Rwanda rwohereje impapuro mu Bubiligi zisaba ko abantu 39 bakekwaho icyaha cya Jenosideyakorewe Abatutsi batabwa muri yombi, ariko kugeza ubu hafashwe abantu umunani gusa.

Umushinjacyaha mukuru wungirije w’Ububiligi Phillippe Meire ntiyatangaje igihe ibi biganiro bizamara, gusa yagaragaje ko ibihugu byombi byemeranijwe gufata abakekwaho icuaha cya Jenoside bakaburanishwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana we yavuze ko bigaragara ko hari ubushake buke ku bihugu by’I Burayi ku bijyanye no gufata no kuburanisha abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutangana kandi avuga ko u Rwanda rwakiriye kuba abakekwaho Jenoside baburanishirizwa mu bihugu by’amahanga, igihe cyose hatangwa ubutabera bwuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka