U Rwanda rwihanije Canada kurusebya kubera ibibazo bya Congo
Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ryihaniza Igihugu cya Canada kubera amagambo arusebya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, avuga ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC.

Kubera ayo magambo asebanya, Leta y’u Rwanda yavuze ko ikeneye ibisobanuro birambuye kuri Canada ku byo yatangaje, ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, kandi ko rufite ingabo ku butaka bwa Congo, bivuze ko ibyaha by’intambara bishinjwa umutwe wa M23, n’u Rwanda rubifitemo uruhare.
u Rwanda rwavuze ko Canada yivuguruza, kuko hamwe ishinja u Rwanda, ubwarwo, nyamra ikavuga ko ishyigikiye ibiganiro ku mpande zihanganye muri Congo, hagendewe ku myanzuro y’inama za Louanda na Angola, yo guhagarika intambara hakitabazwa ameza y’ibiganiro.
U Rwanda rwavuze ko Canada nta burenganzira ifite bwo gusaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemejwe n’Inama z’imiryango y’Uturere twa EAC na SADC, mu gihe iri gushinja abayafitemo uruhare ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Itangazo rigira riti, “Canada ntishobora gusaba ko habaho ibiganiro bigamije amahoro biteganywa n’ibihugu byo mu Karere, mu gihe ifata ibirego byose bishingiye kuri ibyo bibazo ikabigereka ku Rwanda, ngo ikomeze irebere ubwicanyi buri gukorwa n’Igihugu cya Congo yica abaturage bayo”.
Rikomeza rigira riti, “Leta ya Congo ikomeje ibikorwa byayo byo gusuka amabombe ku baturage bayo b’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, mu bitero by’ingabo zayo FARDC, ifatanyije na FDLR, na Wazalendo, biteye agahinda kuba Canada irebera ibyo bikorwa, igahindukirana u Rwanda ngo ruri gukora amabara muri Congo”.
U Rwanda rutangaza ko ibyemezo byafashwe na Leta ya Canada nta shingiro bifite, kuko u Rwanda rushyigikiye inzira z’ibiganiro ziteganywa mu myanzuro y’Inama z’ibihugu byo mu Turere twa EAC na SADC, ari nako rukomeza kurinda ubusugire bwarwo.
Ephrem Murindabigwi
Ohereza igitekerezo
|