U Rwanda rwihanganishije Uganda kubera urupfu rw’uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwihanganisha Uganda nyuma yo kubura uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Jacob Oulanyah.

Hon. Jacob Oulanyah yitabye Imana afite imyaka 56 y'amavuko
Hon. Jacob Oulanyah yitabye Imana afite imyaka 56 y’amavuko

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yifatanyije mu kababaro na Uganda, ibinyujije mu butumwa bugira buti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Guverinoma n’abaturage ba Uganda by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye byo kubura nyakwigendera”.

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Hon. Jacob Oulanyah yitabye Imana ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022. Icyo gihe Perezida Yoweli Museveni wa Uganda ni we watangaje urupfu rwe.

Hon. Jacob Oulanyah yitabye Imana aguye i Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza, akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko.

Tariki 24 Gicurasi 2021, nibwo Hon Jacob Oulanyah yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda aho yari ahanganye n’uwari umuyobozi we Rt. Hon. Rebecca Kadaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUPFU,ni inzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa ntibashake imana,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntitukishinge abavuga ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Ahubwo ivuga ko upfuye yiberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.

matabaro yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka