U Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubushotoranyi bwa RDC butajyana ku ntambara - Alain Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.

DRC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23, mu gihe mu minsi ishize yarashe ibisasu bikagwa mu Rwanda, bigakomeretsa abaturage benshi.

Icyo gihugu kandi giheruka gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda, kivuga ko bafatiwe ku butaka bwacyo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’icyumweru kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko ibibazo bya M23 ari iby’Abanye-Congo ubwabo.

Yagize ati: “Ikibazo kiri hagati ya DRC n’umutwe wa M23, byumvikane bisobanuke kandi tuzahora tubisubiramo kugeza igihe bizumvikanira ni ikibazo kiri hagati y’abanye-Congo. Icyo kintu nikidaherwaho ngo abe ari ho bahera bashaka igisubizo bizakomeza bizurungutane.”

Yakomeje avuga ko kuba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ituwemo n’abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bitavuze ko igihe cyose havutse ikibazo bishyirwa mu bantu u Rwanda rutera inkunga.

Yanasobanuye ku by’abasirikare 2 b’u Rwanda Guverinoma ya DRC ivuga ko yafashe ari na cyo, icyo gihugu giheraho cyemeza ku mugaragaro ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.

Ati “Tubisesengure byumvikane neza. Abasirikare babiri, bafite ibyangombwa bambaye imyambaro ya gisirikare y’u Rwanda, abantu babiri ni abasazi ku buryo bakwinjira bagakora ibilometero 20 baba bajya he? Icyo kintu, abantu bagitekerezeho.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda muri iki kiganiro yatangaje ko n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeza ubushotoranyi, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu kwirinda ko rwaba imbarutso y’intambara.

Ati: “U Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubu bushotoranyi butajyana ku ntambara.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gufatanya na DRC, n’ibihugu byo mu karere kugira ngo iki kibazo gikemuke binyuze mu nzira z’imishyikirano, akomeza asaba ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo kujya ishyira mu bikorwa imyanzuro ifatwa hagati y’ibihugu byombi, kandi ikanakoresha inzira zateganyijwe mu gukemura ibibazo.

Yavuze kandi ko n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeza ubushotoranyi, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu kwirinda ko rwaba imbarutso y’intambara, avuga ko icyo rushyize imbere ari amahoro, kuko nta nyungu u Rwanda rufite mu kuba umutekano w’abaturage barwo byumwihariko no mu karere uhungabana.

Yanakomoje ku bisasu byaguye mu Rwanda biturutse muri RDC bigakomeretsa abaturage, ko u Rwanda rwitabaje Itsinda ry’Akarere ngo rirebe aho byavuye, rinagenzure rirebe n’uwabirashe.

Ati “Niba tuvuze ngo ibisasu byavuye muri Congo ntabwo ari amagambo, dufite n’aho byaguye, dufite n’abo byakomerekeje, Imana ishimwe ntawe byahitanye, ariko byarasenye, byarakomerekeje. Ibyo ngibyo ntabwo u Rwanda rwahagurutse ngo rujye mu itangazamakuru rusakuze, ruvuze induru, ruvuze iya bahanda ngo baturashe, bagize gute.”

Muri iki kiganiro cyari cyatumiwemo abatumirwa barimo Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste akaba anazobereye ibibazo byo mu Burazirasuba bwa Congo, yavuze ko hashize imyaka 25 iki gihugu kibarizwamo imitwe y’abarwanyi isaga 140, ariko by’umwihariko muri iyo mitwe hakaba harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyekongo ariko iyo Leta ikaba ntacyo yabikozeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe ya 15 y’Inteko y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yigaga ku Bikorwa by’Ubutabazi no Kwitanga, yabereye i Malabo muri Guinea Equatorial, yagaragaje uburyo Guverinoma y’u Rwanda yihanganye mu gihe cy’imyaka ikabakaba 30, mu guharanira ko amahoro n’umutekano bisagamba mu Karere n’ubwo yabaga ifite uburenganzira busesuye bwo gusubiza ku bitero by’ubushotoranyi yagabweho na RDC mu bihe bitandukanye.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, mu nama yari ahagarariyemo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho yaboneyeho gusaba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) guha agaciro abaturanyi, igafata inshingano z’ibibazo byayo ikabikemura, yirinda kubigereka ku Rwanda.

Kugeza ubu iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo hari serivise yatumye zihagarara zirimo no guhagarika ingendo zo mu kirere z’indege ya RwandAir ijyana abagenzi mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka