U Rwanda rutegereje igisubizo cya Perezida Macron watumiwe mu Kwibuka 25

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwatumiye Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25.

Minisitiri Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
Minisitiri Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Avugana n’itangazamakuru ubwo yari mu mwiherero w’iminsi ibiri w’abahagarariye u Rwanda mu mahanga watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe, Sezibera yagize ati “Ni byo koko Perezida Macron twaramutumiye kimwe n’abandi bayobozi ariko kugeza ubu nta bisubizo tutabona.”

U Rwanda rwatumiye Macron mu gihe umubano w’ Rwanda n’Ubufaransa uhoramo agatotsi gashingiye ku kuba Ubufaransa bwaragize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Mu biganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu bihe by’amatora y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (Francophonie), Perezida Macron yagaragaje ko yumva uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko avuga ko umubano w’ibihugu byombi wagombye kureba imbere aho gushingira ku kahise.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ubushake bwa Perezida Macron mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ni uburyo yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, kugeza atorewe kuyobora Francophinie.

Mu gihe Perezida Macron yaza mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka 25, yaba abaye umuperezida wa kabiri w’Ubufaransa uje mu Rwanda nyuma ya Perezida Sarkozy wahaje mu 2010.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka