U Rwanda rufite ubushake mu gushakira amahoro RDC – Amb. Gatete

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake muri gahunda n’ibiganiro by’Akarere, bigamije gushakira umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba imiryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye.

Ambasaderi Claver Gatete, yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga kuri raporo yakozwe mu 2022 n’impuguke ku bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amb Gatete yikije cyane ku bibazo by’umutekano muke byakomeje kwibasira abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda, byatumye abasaga 80,000 bahungira mu Rwanda. Ndetse ko kuva mu Gushyingo 2022, buri munsi u Rwanda rwakira impunzi zirenga 100 z’Abanyekongo.

Yagize ati “Ibivugwa na RDC kugeza ubu ni uko u Rwanda ari rwo ruyigabaho ibitero mu kuyihungabanyiriza umutekano, kandi RDC ikaba ari yo igirwaho ingaruka.”

Yakomeje avuga ko RDC ishinja u Rwanda ibi nyamara yirengagije ko yakomeje kugaragaza ko idafite ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe ndetse na gahunda z’Akarere zirimo iza Luanda na Nairobi.

Ambasaderi Gatete yagaragaje ko igihe kigeze ngo amahanga amenye ibibazo Abatutsi b’Abanye-Congo bakomeje guhura na byo ndetse hafatwe ingamba zihamye mu kubikemura.

Yagize ati: “Ubu igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga wumve akaga Abatutsi b’Abanye-Congo barimo kandi ufate ingamba zihamye zo kuryoza buri wese wabigizemo uruhare mu gutabara ubuzima bwa za miliyoni buri mu kaga muri Congo.”

Yongeyeho ko: “Uguceceka k’umuryango mpuzamahanga bisobanuye gushyigikira byeruye ibyaha ndengakamere bikomeje gukorerwa aba bantu.”

Iyi raporo yagaragajwe n’izi mpuguke isanze mu Burasirazuba bwa Congo hari imirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’Umutwe wa M23 hakiyongeraho n’ibindi bibazo birimo itotezwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Democratic republic of CONGO must solve its problems its self

elisa yanditse ku itariki ya: 20-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka