U Rwanda, RDC na Angola byiyemeje gushakira umuti ikibazo cy’inyeshyamba

Mu ruzinduko yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço.

Perezida Tshisekedi wa RDC hagati ya Perezida Kagame w'u Rwanda na Perezida Joao wa Angola
Perezida Tshisekedi wa RDC hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Joao wa Angola

Ni ibiganiro byibanze ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu.

Amafoto yashyizwe ahagaraga na Perezidansi y’u Rwanda yerekanye abayobozi b’ibyo bihugu uko ari bitatu bafatanye ibiganza nk’ikimenyetso cy’ibyutswa ry’umubano mwiza n’ubufatanye bw’ibyo bihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaraga nyuma y’ibyo biganiro riravuga ko Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi yashimiye mu izina rye n’iry’abaturage b’igihugu cye, abo bayobozi kuba bitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu akanaba se wa Perezida mushya wa Congo Kinshasa.

Ku kibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, abakuru b’ibihugu uko ari bitatu biyemeje gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, ndetse no gukorana n’abandi bayobozi bo mu karere mu kugishakira umuti.

Aba bayobozi biyemeje kandi kongerera ingufu Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), kuko ari yo nzira nziza yo gukemura ibibazo byo mu karere, ndetse baniyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafashe ishyirwe mu bikorwa n’impande zose.

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke, ahanini igashinga ibirindiro mu mashyamba y’inzitane yo muri Congo.

Imwe muri iyo mitwe harimo n’umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni imwe.

Ku bufatanye n’igisirikare cye Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe batawe muri yombi, ndetse boherezwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe mu nkiko ku byaha bakoze.

Umwe muri abo hakaba harimo na Le Forge Fils Bazeye watawe muri yombi mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize wa 2018.

Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu uko ari batatu bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi bya Uganda n’Uburundi, ukomeje kutifata neza.

U Rwanda rukaba rushinja ibyo bihugu kuba bicumbikiye bamwe mu banyarwanda bashaka guhungabanya umutakano w’igihugu.

Ibi bikaba byemezwa na Callixte Nsabimana, wayoboraga umutwe witwa FLN wemeye mu rukiko ko abayobozi b’igisirikare b’Uburundi na Uganda bamufashije gutegura no gushyira mu itegurwa ry’ibitero ku Rwanda byahitanye abantu, ndetse byangiza n’imitungo myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kongo yaragowe,yabuze abayobozi gusa.Ababeshya se ngo bazarwanya iyo mutwe kandi alibo bayishinga bazikora munda? Ayo mabuye yagaciro se ko alicyo gishoro,bazakibuza gute?
Ni byenda gusetsa.

Byendagusetsa yanditse ku itariki ya: 1-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka