U Rwanda ntirwigeze ruhamagaza uruhagarariye muri Afurika y’Epfo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFET), riravuga ko u Rwanda rutigeze ruhamagaza uruhagarariye muri Afurika y’Epfo nk’uko byagiye byandikwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Perezida wa Ramaphosa na Perezida Kagame baherutse kwemeranya kuvugurura umubano
Perezida wa Ramaphosa na Perezida Kagame baherutse kwemeranya kuvugurura umubano

Iri tangazo rifite ingingo zigera kuri esheshatu, riravuga ko urwanda rwifuza ko umubano warwo na Afurika y’Epfo wakongera ukaba mwiza nk’uko byahoze, ndetse bigashimangirwa n’amasezerano perezida Kagame na Perezida Rmaphosa bashyizeho umukono mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2018, ubwo habaga inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika I Kigali.

Iri tangazo rivuga kandi ko MINAFET yakomeje kugaragaza, binyuze mu buryo bwa diporomasi impungenge iterwa n’uburyo urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga rwa Afurika y’Epfo rukomeje gutinza ibijyanye no gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Bimwe mu bigaragaza ubushake buke bw’urwo rwego, ni amatangazo rwagiye rushyira hanze ashingiye ku birego by’abanzi b’igihugu baba muri za Canada na Afurika y’Epfo ndetse n’ibitangazamakuru bakorana.

Iri tangazo rivuga ko biteye impungenge uburyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ihitamo kwemera ibivugwa n’utwo dutsiko, ikirengagiza ukuri n’ikizere ihabwa na leta y’u Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ababituye, idakwiye gukomwa munkokora n’uko abantu runaka babishaka cyangwa se bakabyanga.

Ngo ntabwo iyi mibanire ngo si iyo kubangamirwa n’ubushake bw’ibiganiro busabwa n’udutsiko rw’abagizi banabi bayobowe n’abantu bakatiwe cyangwa se bashakirwa n’ubutabera kubera ibyaha bikomeye bakoze.

Itangazo risoza rivuga ko guverinoma y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yongera gushimangira ubushake bwayo bwo gukomeza gukorana na guverinoma ya Afurika y’Epfo kugirango umubano wongere ube mwiza kandi mu gihe cyavuba, binyuze mu buryo busanzwe ibihugu biganira nk’uko byemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka