U Rwanda na Uganda birasubukura ibiganiro kuri uyu wa gatanu

Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda irateganya kongera guhura kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu biganiro bibera i Kampala muri Uganda.

Abari bahagarariye ibihugu byombi bahaye ikiganiro abanyamakuru nyuma y'inama bagiranye i Kigali muri Nzeri 2019
Abari bahagarariye ibihugu byombi bahaye ikiganiro abanyamakuru nyuma y’inama bagiranye i Kigali muri Nzeri 2019

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye KT Press ko ibyo biganiro bibera ahitwa Speke Resort Munyonyo.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza intumwa ziruhagarariye muri Uganda muri ibyo biganiro bizarebera hamwe aho imyanzuro y’amasezerano ya Luanda ndetse n’imyanzuro y’inama ya mbere yabereye i Kigali igeze yubahirizwa.

Iyi nama ni iya kabiri igiye kuba nyuma y’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola muri Kanama uyu mwaka. Ni amasezerano yari agamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda no mu karere ibyo bihugu biherereyemo.

Iyi nama ya kabiri ibaye nyuma y’igihe kinini yari imaze itegerejwe kuko yagombaga kuba mu Kwakira 2019, nyuma y’iminsi 30 ikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uracyarimo agatotsi n’ubwo ibihugu byombi mu nama yabereye i Kigali byari byemeranyijwe kurangiza ibibazo biri hagati yabyo no kubahiriza ibikubiye mu myanzuro y’i Luanda.

U Rwanda rushinja Uganda gukomeza gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko umutwe wa RNC. Hari kandi Abanyarwanda benshi bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda, aho bafatwa bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Igihugu cya Uganda gishinjwa kuba abo Banyarwanda kitabarekura cyangwa se ngo kibajyane mu nkiko kibaburanishe ku byaha kibashinja.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, abinyujije kuri Twitter na we yemeje gahunda y’iyi nama ibera muri Uganda kuri uyu wa gatanu ikurikira iyabereye i Kigali, avuga ko ari inama igamije kwiga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angola.

Usibye intumwa z’u Rwanda na Uganda, biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’intumwa zo mu bihugu bya Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyo bihugu bikaba byaragize uruhare mu guhuza u Rwanda na Uganda mu gihe cyo gusinya ayo masezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibadufashe twongere dusubire iko byari bimeze

alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Mwiriwe nukuri nibite kuricyo kibazo bagikemure kuko uganda uri guhohotera kuburyo bukabije abanyarwanda kandi bapfa ubusa

Murenzi valens yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

abantu bagomba kureka.gushyira inda imbere ali nabyo bituma bagirira ingorane hariya ikirebwa mbere na mbere numutekano wigihugu baravuga imitwe yinterahamwe naza rnc.zuzuye hariya zishaka gutera igihugu,abanyarwanda buxuye gereza barengana à bapfa abamugazwa abandi ngo inzara ira bishe babagiriye inama yo kutajyayo ntibabujije kujyayo kuko muzi aho munyura ahubwo niba komeza bazafunge hose nabo ntibaze hano uzicwa ninzara azapfe.amasezerano na Museveni yo ntateze kubaho niko bimeze mubyibagirwe*

gakuba yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Museveni ni Mayeli.Ngewe mbona ari uguta igihe,kubera ko usanga Uganda idaha uburemere iyi mishyikirano.Urugero,kuva basinya,abanyarwanda bamaze gufungwa no gukubitwa muli Uganda ni benshi.
Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

ni ukuri niharebwe ukuntu byakwigwaho kubera ko ibicuruzwa byahenze inzara ikaba imeze nabi n’ubwo batabyumva rwose nkatwe dutuye ku mupaka twarabibonye aho kawunga igeze kuri 800 kandi mbere tukikagura muri uganda byari nko kuri300. ubwo rero nibadutabare.

alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka