U Rwanda na Uganda bifite ubushake bwo kumvikana - Ambasaderi Nduhungirehe
Nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cya Uganda n’abo mu Rwanda, kigamije gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impande zombi zifite ubushake bwo kumvikana.

Ibyo biganiro byabereye i Kigali kuri uyu wa 16 Nzeri 2019, byari bigamije kureba uko amasezerano ya Luanda muri Angola yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi ku ya 21 Kanama 2019 ashyirwa mu bikorwa, gusa byagaragaye ko hari byinshi bitarubahirizwa.
Icyakora Ambasaderi Nduhungirehe wari ukuriye itsinda ry’Abanyarwanda muri ibyo biganiro, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kumvikana.
Yagize ati “Iyi ni inama ya mbere dukoze nka komisiyo ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano ya Luanda. Kuyasinya byarakozwe ariko kuyashyira mu bikorwa ni ikindi, tuzahurira i Kampala muri Uganda mu minsi 30 ngo turebe aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, gusa impande zombi zifite ubushake bwo kumvikana kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti urambye”.

Ku kijyanye n’Abanyarwanda bafungiye mu gihugu cya Uganda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatanze urutonde rwabo.
Ati “Hari urutonde rw’Abanyarwanda bafungiye muri Uganda twahaye itsinda ry’icyo gihugu kugira ngo kibakoreho iperereza. Niba hari abafite ibyo babazwa bagezwe mu nkiko, abadafite ibyo bashinjwa barekurwe ku buryo mu nama itaha bazatubwira icyo babikozeho nk’uko biri mu masezerano ya Luanda”.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Uganda, Sam Kutesa, wari ukuriye itsinda ryaturutse muri icyo gihugu, yabajijwe ku bijyanye n’uko Uganda ishyigikiye abarwanya u Rwanda maze arabihakana.
Ati “Uganda nticumbikira, ntizacumbikira, ntizanashyigikira uwo ari we wese ugamije guteza umutekano muke u Rwanda, ndetse nuzabikora muri kano karere azabihanirwa n’amategeko. Navuga rero ko nta nyungu n’imwe dufite mu gihe u Rwanda rugize ibibazo by’umutekano muke”.

Yongeyeho ko icyabazanye ari ukureba uko ibibazo byose byakemuka kugira ngo abaturage b’impande zombi bongere bagenderane, kandi ko ngo afite icyizere ko mu gihe kiri imbere bizashoboka.
Ibyo biganiro by’umunsi umwe byaberaga i Kigali hagati y’u Rwanda na Uganda, byahuje abayobozi batandukanye ku mpande zombi, barimo ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abo mu butabera, aba gisirikare abo mu nzego z’ubutasi n’abandi.
Byasojwe hasomwa imyanzuro impande zombi zumvikanyeho, harimo ko u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda, Uganda na yo yiyemeza gutangira kugenzura amakuru yatanzwe n’u Rwanda kugira ngo batangire inzira zinyuze mu butabera, abarengana batangire barekurwe.
Icya kabiri, impande zombi ziyemeje ko ibyo bizakorwa ku baturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Uganda kandi byiyemeje ko nta bikorwa by’ubushotoranyi bizongera kubaho.

Ikindi ni uko bagiye kunononsora amasezerano yo guhererekanya abaturage babyo baba bashinjwa ibyaha runaka mu gihugu bahunze.
Ibihugu byombi byiyemeje ko ntakizongera gusakaza amakuru asebanya ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Ikindi bemeranyijweho ni uko mu nama itaha, impande zombi zizaganira ku bibazo bitandukanye cyane cyane ibirebana n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Impande zombi zemeranyijwe ko inama itaha izabera i Kampala muri Uganda nyuma y’iminsi 30 kugira ngo barebe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Iyi myanzuro ikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EAC, na Sam Kutesa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda.
Reba ikiganiro abari bayoboye intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama yahuje impande zombi
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|