
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 11 Ugushyingo 2023, ku ruhande rw’inama y’ihuriro rihuza Qatar n’umugabane wa Afurika, yaberaga mu Rwanda.
Leta ya Qatar, igaragaza ko aya masezerano agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yayo n’u Rwanda mu bijyanye n’urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga. Yashyizweho umukono na Minisitiri wa Qatar ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Mohammed bin Ali Al Mannai na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula Ingabire.
Aya masezerano agamije gushyira imbaraga mu kuzamura ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Afurika, nk’uko Minisitiri Mohammed bin Ali Al Mannai, yabitangaje.
Muri aya masezerano harimo ajyanye no gushyiraho ibikorwa remezo rusange by’ibanze, gushyiraho politiki n’ingamba z’ikoranabuhanga mu itumanaho, gushyigikira ubushakashatsi n’iterambere mu bijyanye n’Ubwenge buremano (Artificial Intelligence: AI).

Hari kandi uburyo bwo guhanahana ubunararibonye mu ikoranabuhanga, guteza imbere Ubucuruzi bukorerwa kuri interineti (e-commerce), gahunda ya ‘Smart Cities” ijyanye no guteza imbere imijyi igezweho n’ubukungu budaheza ndetse n’ihererekanyamakuru ryambukiranya imipaka.
Minisitiri Mohammed bin Ali Al Mannai yagize ati: “Ubu bufatanye ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”
Yongeyeho ko ubu bufatanye bugamije gushimangira gukorera hamwe mu kuzamura no guteza imbere ubumenyi no guhanahana ubunararibonye mu ngeri zitandukanye mu itumanaho n’ikoranabuhanga

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|