U Rwanda na Djibouti basinyanye amasezerano y’ubufatanye ashimangira aheruka

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Djibouti, ashimangira ayo baheruka gusinyana mu mwaka wa 2017.

Ni nyuma y’urugendo Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri Djibouti rugasiga bashyize umukono ku masezerano atandukanye ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Amasezerano yasinyiwe i Kigali akubiye mu nkingi eshatu zirimo Ubuhinzi, Ubukerarugendo, hamwe n’amahugurwa mu bijyanye na dipolomasi, akaba yari ahagarariwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, bari baherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’abikorera ku mpande zombi.

Mbere yo gusinya amasezerano, impande zombi zabanje kugirana inama, barebera hamwe uko amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye yashyirwa mu bikorwa, banemeranya kuri bumwe mu buryo yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.

Ni inama kandi yanagarutse ku buryo ibihugu byombi byakongera imbaraga mu mubano wabyo, banishimira uko kugeza uyu munsi uhagaze ndetse n’uburyo abaturage babo babanye, aho banagaragaje ubushake bwo gukomeza gufatanya mu bijyanye na politiki ndetse no mu bindi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Agaruka ku gice cy’amasezerano basinyanye mu bijyanye n’ubukerarugendo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ku birebana n’ingendo z’indenge hagati y’ibihugu byombi bumvikanye ko bigomba guhita bikorwa kubera ko bikenewe cyane.

Yagize ati “Mu kanya tumaze gusinya amasezerano mu byerekeranye no guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi. Twumvikanye ko ari ibintu bikenewe cyane, kubera ko iyo tuvuga ubuhahirane, iyo tuvuga ubukerarugendo, birumvikana ko byaba ibicuruzwa, byaba ibintu by’urugendo abantu bagiyemo, nk’ishoramari, ubucuruzi cyangwa se ubukerarugendo, ni ngombwa ko habaho uburyo bibasha gukorwa, ni ngombwa kugira ngo habeho amasosiyete atwara abantu mu ndege na yo yoroherezwa kugira ngo hagati y’u Rwanda na Djibouti habe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu babifashijwemo”.

Abayobozi ku mpande zombi bemeranyijwe ko bigomba kwihutishwa kugira ngo bizashoboke mu gihe cya vuba, kugira ngo bashobore guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Djibouti, Hon. Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko bashyize imbaraga mu isoko ry’abaturanyi, bakaba bafite politiki yo kuryagura ishingiye ku buhahirane bukozwe hakoreshejwe inzira y’ikirere.

Ati “Djibouti ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibihugu bya kure hashoboka nko muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati, ni na byo dushaka gushyiramo imbaraga, kandi amateka y’u Rwanda na Djibouti ni amateka dushaka kubakiraho.”

Banagarutse ku kibazo cy’ubutaka ibihugu byombi byahanye. Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko mu bihe bya vuba butangira kubyazwa umusaruro bukorerwaho ibikorwa by’ishoramari, kubera ko ababishinzwe bagiye basura ubwo butaka ku mpande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka