U Rwanda na Denmark bagiye gufatanya mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, tariki 9 Nzeri 2022, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Denmark harimo Kaare Dybvad Beek wo muri Minisiteri ishinzwe abanjira n’abasohoka ndetse na Flemming Moller Mortensen, ushinzwe iterambere n’ubutwererane , baganira ku bijyanye no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko kuba Denmark igiye gufungura ibiro mu Rwanda bishinzwe kumva no gukemura ibibazo by’abashaka ubuhungiro mu Burayi, bizagabanya umubare w’abahura n’ingorane kubera kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko, kuko ngo aho ari na ho hakunze guturuka ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.

Minisitiri Biruta yagize ati “Twumvikanye ko tuzakorana na Denmark kugira ngo kiriya kibazo cy’abimukira bagenda bajyanywe n’abantu bacuruza abandi, tukibonere igisubizo kirambye. Aho tugeze uyu munsi rero, ayo masezerano turayafite, ariko ubu noneho turaganira ku buryo bunononsoye, tureba buri kantu kose, tureba ni abahe bantu, bizasaba iki, bazatuzwa bate, bizagenda bate baramutse bageze hano, ibyo ni byo tukiganiraho.”

Ati “Gutera intambwe rero kugira ngo tubashe no kubaganiraho Denmark bagiye gufungura ibiro hano i Kigali, bizaba birimo Abadipolomate babiri, kugira tuzajye tuganira ku buryo bwa buri munsi, uburyo bwo gushyira mu bikorwa aya masezerano y’ubutwererane,ikindi ni uko hagati ahangaha twiyemeje no kuganira n’imiryango mpuzamahanga irebana n’ibibazo by’impunzi, harimo Umuryango mpuzamahanga urebana n’ibibazo by’impunzi, umuryango mpuzamahanga urebana n’ibibazo by’abimukira, hari umuryango w’ubumwe bw’Afurika, hari umuryango w’ubumwe bw’u Burayi,abo bose ni abo dushaka kuganira nabo kugira ngo twumvikane ku buryo bwo gukemura ikibazo cy niba kiriaya kibazo cy’abimukira bagenda mu buryo butera impanuka nyinshi…”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakomeje asobanura ko bazakomeza kuganira n’imiryango itandukanye ifite aho ihurira n’ibibazo by’impunzi n’abimukira, kuko ngo uburyo abantu bagendamo uyu munsi, buteza impanuka nyinshi ndetse bugateza ibibazo mu bihugu baba bashaka kujyamo, hakabaho abantu babipfiramo, hakabaho abandi babyungukiramo mu buryo butari bwo, bujyanye no gucuruza abantu…, Abagize iyo miryango bakarebera hamwe uko hashyirwaho ubundi buryo bushya bwakora kandi bugakemura bene ibyo bibazo.

Nk’uko byasobanuwe muri iyo nama, biteganyijwe ko igihe impande zombi zizaba zamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye, abasaba ubuhungiro bazajya bagera muri Denmark, bakabanza koherezwa mu Rwanda, kugira ngo ubusabe bwabo bubanze bwigweho, bigakorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Denmark, Kaare Dybvad Beek, yavuze ko yishimiye cyane gukorana n’u Rwanda, kuko ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’impunzi by’umwihariko.

Yagize ati “Twishimiye kuba turi hano i Kigali kugira ngo dukomeze ubufatanye bwacu, kandi tunarebe uko gahunda yo kohereza abimukira hano izakorwa, twizera ko ari gahunda izakorwa mu buryo burengera ikiremwamuntu kandi twubahirije amategeko mpuzamahanga nk’uko biteganywa n’umuryango w’Abibumbye”.

Uretse iby’abimukira, u Rwanda na Denmark banaganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’iterambere rusange, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, aho Denmark yemeye gutanga Miliyoni icumi z’Amayero azafasha mu bikorwa binyuranye byo kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka