U Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’ubufatanye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, tariki ya 14 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cuba Bruno Rodríguez ndetse bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.
- Bashyize umukono ku masezerano
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda avuga ko Minisitiri Biruta kandi yanahuye n’Abanyarwanda baba muri Cuba by’umwihariko abanyeshuri biga ubuganga muri icyo gihugu.
Aya masezerano yasinywe mbere gato y’uko Perezida Kagame agirira uruzinduko i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.
U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ububafatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.
- Bahanye ibiganza nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
U Rwanda na Cuba byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.
Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.
- Bagiranye ibiganiro
- Abanyeshuri biga muri Cuba babonanye na Minisitiri Biruta
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|