U Rwanda n’u Buhinde byiyemeje kongera imikoranire mu buzima n’umutekano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umunyambanga wa Leta w’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Uyu muyobozi Muraleedharan n’itsinda bari kumwe, mbere y’ibiganiro byamuhuje n’Umukuru w’Igihugu, yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri ibi biganiro, impande zombi ziyemeje kurushaho gushimangira imikoranire muri gahunda zinyuranye, zijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi ndetse n’ubuzima.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, bigira uruhare mu gutuma imishinga ibihugu byombi bifitanye, igira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Igihugu cy’u Buhinde kiri mu bihugu byihutiye guha u Rwanda inkingo za Covid-19 zigeze ku bihumbi 50. Ikindi ni uko nk’uko mubizi, igihugu cy’u Buhinde gisanzwe gifite ubunararibonye bw’igihe kirekire mu birebana no gukora imiti n’inkingo. Tukabona rero ko kongera imikoranire hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, bizatugirira akamaro, cyane cyane muri gahunda u Rwanda ruteganya gutangira umwaka utaha, yo kuba ruzaba rwikorera inkingo z’indwara zitandukanye harimo Covid-19, Malariya n’Igituntu”.

Mnisitiri Dr Biruta akomeza avuga ko ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu birebana n’umutekano, bizarushaho kongerera ingufu ibihugu byombi.

Mu bindi byagarutsweho muri ibyo biganiro byahuje Shri V. Muraleedharan na Minisitiri Dr Vincent Biruta; ni ibirebana n’Inama ya CHOGM iteganyijwe kuba mu mwaka utaha, inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Akomoza ku ngingo irebana n’iyi nama, igiye guterana nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, Minisitiri Biruta ati: “Tumaze iminsi twaratangiye kuganira n’ibihugu byose bigize uriya muryango, kugira ngo twumvikane ku matariki mashya y’iriya nama izabera mu Rwanda; kuko urebye ukuntu Covid-19 yifashe n’uburyo abantu bakingirwa, biragaragara ko ibyatumaga isubikwa, bigenda bigabanya ubukana, ku buryo abantu bashobora kuba bahangana na byo bakaba bakora n’inama ziri ku rwego runini. Dutekereza ko nko hagati mu mwaka utaha twaba tugeze ku rwego rwo kwakira iriya nama. Ibyo byose twabigarutseho mu biganiro byaduhuje”.

Ku ruhande rw’Umunyambanga wa Leta y’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, yashimye uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM, kandi ngo ibiganiro byabahuje n’umuyobozi mugenzi we, byarushijeho gushimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Uretse imishinga ijyanye n’ubuzima n’umutekano, u Buhinde n’u Rwanda bisanzwe bifitanye imishinga itandukanye minini mu nzego zitandukanye, harimo iyerekeranye n’ubuhinzi, uburezi, n’ingufu z’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka