Minisitiri James Philip Duddridge, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa 16 Ukuboza 2015, aho ibyo yabajijwe byibanze ku kibazo cy’u Burundi.

Avuga ku mpamvu ari mu Rwanda, Minisitiri Duddridge, yagize ati "Mu Rwanda hari impunzi nyinshi z’Abarundi, hari kandi n’abanyapoliti b’Abarundi bahari, iyi ni yo mpamvu nyamukuru yanzanye kugira ngo nganire n’abayobozi uko iki kibazo cyarangira bagataha".
Akomeza avuga ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi gifite amahoro, gishobora gutanga inama zagenderwaho mu gukemura ikibazo cy’Uburundi cyane ko ngo hari bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’iki gihugu bari mu Rwanda.
Yongeraho ko yaje mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Uganda, aho yaganiriye kuri iki kibazo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nk’umuhuza w’Abarundi kuva imyivumbagatanyo yatwaye ubuzima bw’abantu benshi yatangira mu Burundi.

Minisitiri Duddridge yavuze ko yaganiriye n’abayobozi b’u Rwanda ku bintu bitandukanye birimo bizinesi cyane ko ngo abona ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari.
Ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, yavuze ko nubwo wajemo igitotsi mu minsi ishize, ubu umeze neza muri rusange.
Nyuma yo gusura u Rwanda na Uganda, Minisitiri Duddridge azakomereza urugendo rwe mu Burundi aho ngo azaganira na Perezida Pierre Nkurunziza, ku bibazo bimaze iminsi mu gihugu cye.
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri ibibera mu baturanyi birababaje pe nk’abaturanyi bitugaragariza ko ibiri kuba biganisha kuri Genocide Nyakubahwa Uturangaje imbere Intore izirusha intambwe turabinginze niba hari icyakorwa gikorwe mu maguru mashya kuko ibyo ikiremwa muntu gikorerwa hariya birarenze.
Nyabuneka Turagusaba Bwana Nyakubahwa Ko Wafasha Abaturanyi Babarundi Kuko Ntahandi Bizeye Ubufasha Butavuye Mu Rwanda.