- Zhang Jun
Zhang Jun uhagarariye u Bushinwa muri UN, yavuze ko aho bigeze barambiwe guhozwa mu kanwa na USA.
Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Donald Trump agejeje ijambo ngarukamwaka ku Nteko Rusange ya UN akongera kwikoma u Bushinwa imbonankubone, Zhang Jun uhagarariye u Bushinwa na we yafashe umwanya ntiyarya amagambo asubiza Trump ko u Bushinwa burambiwe guhozwa ku nkeke.
Zhang Jun imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, mu ijambo yavugiye mu nama ku miyoborere myiza, yagize ati "Reka nkubwire, turarambiwe rwose! Ibibazo umaze guteza mu isi birahagije! US zimaze kugira abantu hafi miliyoni zirindwi (7) banduye COVID-19 n’abandi basaga ibihumbi 200 bamaze kwicwa n’icyorezo. Ese ko ari mwe mufite ubuvuzi bwakataje mu ikoranabuhanga, kuki Leta zunze Ubumwe za Amerika ari zo zifite abarwayi n’abitabye Imana benshi? Niba hari umuntu ugomba kubiryozwa, ni bamwe mu bayobozi ba Amerika ubwabo."
Mu mvugo ikunze gukoreshwa n’abayobozi ba Amerika babwira u Bushinwa, Zhang yarakomeje ati:
"Leta zunze Ubumwe za Amerika zagombye kumva ko igihugu cy’igihangange kigomba kurangwa n’ubwo butwari nyine."
Zhang yakomeje avuga ko Amerika isa n’itazi aho ibintu bigeze, aya magambo ndetse akaba yarashyigikiwe n’uhagarariye u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye.
Amagambo ya Zhang yayavuze nyuma y’ijambo ritangiza inama ryari rimaze kuvugwa na Kelly Craft uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika, wavuze mu ijwi rirakaye cyane agatuma abitabiriye inama bakangarana.
Kelly Craft yagize ati "Muzi n’ibindi, mwari mukwiye kwigaya, ndatangaye kandi ntewe umujinya n’ibiganiro by’iyi nama."
"Nanjye ubwanjye ntewe isoni n’iyi nama, aho abanyamuryango bakoresheje umwanya wabo bakibanda ku nzika z’ibibazo bya Politiki aho kuganira ku bibazo bitwugarije twese. Ni akumiro pe!"
Nyuma y’amagambo ya Ambasaderi Kelly Craft, abahagarariye ibihugu byabo muri UN baguye mu kantu, dore ko yari yaretse mugenzi we w’u Bushinwa akavuga ijambo rye rikarangira.
Umuvugizi w’Inteko Rusange ya UN Brenden Varma, yavuze ko u Bushinwa bwari bwasabye kugira icyo buvuga ku wa kabiri utaha, umunsi ibihugu byose bibyifuza bizagira icyo bivuga ku magambo yavuzwe n’abayobozi, ku munsi wa mbere w’Inteko Rusange ya 75 y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Trump mu ijambo rye yari yasabye ko u Bushinwa bufatirwa ibihano kubera ko ku bwe ngo asanga ari bwo bwakwirakwije Covid-19 ku isi.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|