U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31

U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.

U Burusiya bukomeje kunoza umubano n'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika
U Burusiya bukomeje kunoza umubano n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika

Igikorwa cyo kongera gufungura iyo Ambasade gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Burkina Faso nyuma ya Coup d’Etat yakozwe na Ibrahim Traoré burimo kurushaho kwiyegereza u Burusiya n’ibindi bihugu by’abafatanyabikorwa kuko byakomeje kugaragara ko ari gahunda ihari nyuma yo gucana umubano n’u Bufaransa nk’uko bikubiye mu nkuru yatangajwe na TV5Monde.

Ambasaderi uzaza guhagararira u Burusiya muri Burkina Faso azoherezwa na Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, nk’uko byemejwe na Alexeï Saltykov, uhagarariye u Burusiya muri Côte d’Ivoire.

Umubano hagati y’u Burusiya na Burkina Faso ukomeje kuzamuka mu bice bitandukanye cyane cyane mu bijyanye na Politiki n’ubukungu.

Ambasaderi Alexeï Saltykov, yagize ati, "Twaje, twageze i Ouagadougou mu rwego rwo kongera gutangiza ibikorwa bya Ambasade y’u Burusiya muri iki gihugu dusanzwe dufitanye ubufatanye guhera mu myaka myinshi ishize kandi tukaba duhujwe n’ubucuti bukomeye”.

Ibirori byo kongera gufungura iyo Ambasade y’u Burusiya byayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso, Appolinaire Joachimson Kyélèm de Tambéla.

Mu ijambo rye, yagize ati, "Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ntibwigeze buhagarara mu bijyanye na politiki n’ubukungu”.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso, ryagaragaje ko Ambasaderi Alexeï Saltykov yanatangaje ko inkunga y’ibiribwa u Burusiya bwemereye Burkina Faso izaza mu minsi ya vuba.

Ambasade ya Burkina Faso mu Burusiya yo yongeye gufungura mu 2013, nyuma y’uko yari yarafunze mu 1996.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka