U Burundi bwafunze imipaka ariko buracyahurira n’u Rwanda ku mashanyarazi

Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse Ambasade zihuza ibi bihugu, nta kindi ibi bihugu byaba byarasigaye bihuriyeho.

Impamvu za politiki ntizibuza ko ibihugu bikomeza gusangira amashanyarazi
Impamvu za politiki ntizibuza ko ibihugu bikomeza gusangira amashanyarazi

Icyakora nubwo umwuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza, ibihugu byombi bikomeje gusangira amashanyarazi akorwa na Sosiyete Mpuzamahanga y’Amashanyarazi y’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari (SINELAC) ikorera ku mugezi wa Rusizi, sosiyete yashinzwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL).

Ni ikigo kimaze imyaka irenga 40 kuko cyashinzwe mu 1983 nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu bigize uyu muryango wa CEPGL.

Ku mugezi wa Rusizi hari ingomero eshatu ariko intego ya SINELAC ni imikorere y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi II rufite ubushobozi bwo gukora Megawatt 44 ku isaha, nubwo umuyobozi w’iki kigo Fidèle Ndayisaba yabwiye Kigali Today ko urugomero rurimo gukora ku kigero cya 70% bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Amashanyarazi akorwa na SINELAC acuruzwa mu bigo bitatu mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL binyuze mu masosiyete y’amashanyarazi y’ibyo bihugu, arimo REGIDESO ikorera mu gihugu cy’u Burundi, SNEL muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na EUCL mu Rwanda.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi II, rwashyizwe ku mugezi wa Rusizi uhuza u Rwanda na DRC, hagamijwe kongera ingufu z’amashanyarazi mu bihugu bitatu.

Abayobozi b’ibihugu bahuza imbaraga mu kurinda ingomero za Rusizi

Fidèle Ndayisaba yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bwa SINELAC bukorana ibiganiro ku bihugu by’u Rwanda na DRC mu kurinda imigezi ya Rusizi ifite inganda zitanga amashanyarazi.

Agira ati “ni Ukwibutsa kuko byarateganyijwe kandi hari amategeko yo kurengera ibidukikije agomba kubahirizwa ku bibujijwe ku migezi no ku biyaga ndetse no ku nkengero zabyo, muri ibi biganiro bakibutswa igihombo giterwa no kutubahiriza amabwiriza yagenwe ku bihugu bigize umuryango wa CEPGL, hashingiwe ku ngomero z’amashanyarazi ziri ku mugezi wa Rusizi zashyiriweho Leta eshatu zirimo, u Rwanda, u Burundi na DRC.”

Mu mpera za Gashyantare 2024 imvura nyinshi yaguye mu Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo itera inkangu ifunga umugezi wa Rusizi bigira ingaruka ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse bamwe barimuka. Iyi nkangu yagize uruhare mu kwangiza umugezi wa Rusizi ukoreshwa na SINELAC mu gukora amashanyarazi.

Fidèle Ndayisaba uyobora SINELAC avuga ko iyi nkangu yabangamiye ingomero ariko hatabaye ikibazo gituma uruganda ruhagarara cyangwa ngo amashanyarazi abure.

Sosiyete ya SINELAC ikomeje gutanga amashanyarazi ku Rwanda, u Burundi na DRC
Sosiyete ya SINELAC ikomeje gutanga amashanyarazi ku Rwanda, u Burundi na DRC

Avuga ko igitaka cyagiye mu rugomero kigafata umwanya wagenewe amazi bigatanga akazi ko kubikuramo nubwo bihenda kuko bisaba ibikoresho byishyurwa amafaranga menshi akenera imashini zitumizwa hanze kugira ngo zikuremo icyo cyondo.

Urugomero rwabangamiwe ni Ruzizi II ikaba ifite ubushobozi bwo gukora Megawatt 44 ku isaha nubwo rusanzwe rukora ku kigero cya 70%.

Ndayisaba avuga ko inkangu zikomeje byagira ingaruka ku rugomero rw’amashanyarazi, ariko akavuga ko hari ubwirinzi inganda zisanganywe mu kurinda ibyondo bijya mu nganda.

Ndayisaba avuga ko abaturage baturiye umugezi wa Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda na DRC basabwa kubahiriza amabwiriza yagenewe kubungabunga imigezi kuko iyo ibikorwa byabo bigize ingaruka ku rugomero, byangiza amashanyarazi yoherezwa muri ibyo bihugu bitatu bigize umuryango wa CEPGL.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Ruzizi II rutanga amashanyarazi mu bihugu by'u Burundi, u Rwanda na DRC
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi II rutanga amashanyarazi mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda na DRC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka