Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa riravuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yashyikirije Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwa Guverinoma, Perezida Macron na we arabwemera.
Minisitiri w’Intebe weguye n’abari bagize Guverinoma barizeza gukomeza gutanga serivisi bakeneweho kugeza igihe hashyirwaho indi Guverinoma nshya.
Iyi nkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu Bufaransa iravuga ko ubu bwegure bwari bumaze igihe butegerejwe. Emmanuel Macron na we yari aherutse gutangaza ko yifuza impinduka muri Guverinoma mu rwego rwo gushyiraho ikipe yiteguye kumufasha mu myaka ibiri manda ye isigaje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|