Twirinde amarangamutima ku munyamuryango wese wambika umuryango wa FPR isura mbi-Muzungu
Atorerwa kuba Umuyobozi w’umuryango wa FPR mu Karere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yasabye abayoboke b’umuryango guharanira icyateza umuryango imbere hagendewe ku nyungu rusange z’Umunyarwanda asaba Abanyamuryango kwirinda amarangamutima bakingira ikibaba umuntu wese wambika umuryango wa FPR isura mbi.

Ni mu matora yabereye ku biro by’Akarere ka Kirehe ku wa 21 Kamena 2015 mu gihe cy’amasaha icyenda ahatorwaga Chairman wa FPR-Inkotanyi, Komite Nyobozi y’umuryango ku rwego rw’akarere, urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore.

Muzungu Gerald yagize ati “Tugomba kurwanya umuntu wese wambika umuryango isura mbi,niba Muzungu yakoze ikosa akabihanirwa bamwe bakazana amatiku ngo baramuzira. Nk’abanyamuryango turwanye amarangamutima kuri abo bambika umuryango isura mbi kuko umuryango wubakiye ku kintu cyo gukorera mu mucyo no kurwanya akarengane”.
Yakomeje agira ati “Igihugu cyacu kirakora kigatera imbere ariko ubukungu buzamutse hakaba imungu yihishe igenda ibumunga byaba ari ikibazo,umwanzi tugomba guhagurukira ni ukurwanya ruswa n’akarengane”.

Barinda Anastase, ukuriye amatora muri FPR ku rwego rw’Intara y’Ibirasirazuba, yashimye uburyo amatora yagenze, avuga ko amatora yateguwe neza mu bwitange n’ubufatanye asaba abatowe gukora neza inshingano batorewe.
Ati “Mutorewe manda ikomeye, manda irimo amatora y’inzego z’ibanze umwaka utaha, manda irimo amatora ya Prerezida wa Repuburika mu mwaka wa 2017 manda irimo amatora y’abadepite n’abasenateri,mwibuke ko intsinzi tuyivana muri mwebwe, hagomba imbaraga."

Yakomeje avuga ko icyo umunyamuryango azakorera mu nzego z’ibanze kizagera ku Muyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu cyaba cyiza cyaba kibi. Ati “Gukorera umuryango aho uri mubishyiremo imbaraga, mubigire intego”.
Ayo matora yitabiriwe ku bwisanzure buri hejuru aho muri nyobozi y’umuryango hitabiriye 536 kuri 629 bingana na 88,3% mu rugaga rw’abagore hitabira 175 kuri 242 bangana na 72% naho mu rugaga rw’urubyiruko hitabira 180 kuri 239 bangana na 75%.

Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe watorewe kuba umuyobozi w’Umuryangwa wa FPR Inkotanyi muri ako karere, yatsindiye ku majwi 459 Hitayezu Jean Baptiste bari bahanganye agira 33. Muzungu atorewe uwo mwanya mu gihe gito yari awumazeho asimbuye Protais Murayire wasezeye.
Tariki 28 Kamena 2015 hazaba amatora ya FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba hagamijwe gushaka Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu ntara no mu zindi nzego zinyuranye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe murakomeye njye ndumwe mubagize comite mukagari ka mpanga nkaba President w’urubyiruko mu akagari ka mpanga icyifuzo mwatwihanganira iramipira ya FPR mukayi duha nkabanyamuryango
umuryanggo wa RPF wambaye ibyera tubirinde ko byakwandura cg se undi wese wabyanduza