Turi gukora cyane ngo umubano w’Afurika n’u Burayi urusheho kuba mwiza – Perezida Kagame
Kuva kuri uyu wa kabiri, perezida w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Paul Kagame afatanyije na chancellor wa Autriche akaba nawe ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Sebastian Kurz barayobora inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi.
Ubwo Chancellor Kurz yakiraga abayobozi batandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batandukanye bakomeje gushyira imbaraga kugirango umubano w’imigabane yombi urusheho kuba mwiza.
Yagize ati “Turi gukora cyane kugirango tuzane uburyo bushya bw’imikorere ndetse n’imbaraga ziyongere mu mubano w’Afurika n’u Burayi.”
Muri iyi nama, abayobozi ku migabane yombi ndetse n’abayoboye amasosiyete manini y’ubucuruzi barerebera hamwe icyakorwa kugirango ubukungu bushinge imizi ku migabane yombi.
Binyuze mu nama zihuza abari mu bucuruzi na bagenzi babo cyangwa se abari mubucuruzi n’abayobozi mu nzego z’ibihugu, iyi nama iraba uburyo bwiza bwo kureba amahirwe atarigeze atekerezwaho kugirango ikoranabuhanga mu bucuruzi rishinge imizi, ndetse n’uruhare rwabo kugirango ubukungu burusheho kuzamuka ndetse integer z’ubukungu burambye nazo zigerweho.
Iyi nama kandi izarebera hamwe ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano ya Abidjan ya 2017, agaruka ku bijyanye no gushora imari mu rubyiruko, kugirango ubukungu bureba impande zose bubashe kutuzanira iterambere rirambye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bahawe ikaze muri Autriche n’umuyobozi w’icyo gihugu basangira kumeza.
Biteganyijwe ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, Perezida Kagame avuga ijambo ryo gutangiza iyi nama ari kumwe na mugenzi we chancelier Kurz, hamwe n’uyoboye akanama k’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Juncker. Perezida kagame kandi mbere ya saa sita aritabira inama y’abayobozi mu bya politike.
Perezida Kagame Chancellor Kurz, uyoboye akanama k’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Mahamat na perezida Juncker na perezida w’inteko ishinga amategeko y’uburayi Tajani barasoza umunsi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Uko igikorwa cyo kwakira ku meza abayobozi barimo na Perezida w’u Rwanda cyagenze
VIDEO: “We have all been working hard to inject a new tone and energy into the Africa-Europe relationship.” President Kagame remarks at a dinner held in honour of visiting Heads of State and government attending the #africaeurope2018. To view the remarks https://t.co/rbokqNvSxE pic.twitter.com/tkDfKBtaGu
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 17, 2018
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|