Tundu Lissu wahatanye na Perezida Magufuli mu matora yongeye guhunga igihugu

Tundu Lissu wiyamamarizaga kuyobora Tanzania mu matora ataravuzweho rumwe yabaye tariki 28 Ukwakira 2020, yavuye muri Tanzania yerekeza mu Bubiligi.

Tundu Lissu
Tundu Lissu

Mu Bubiligi ni ho n’ubundi yari yarahungiye mu minsi ishize, akaba ari na ho yari ari kwivuriza ibikomere by’amasasu 16 yarashwe n’abageragezaga kumwica mu mwaka wa 2017.

Nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzaniya abitangaza ngo Tundu Lissu yari yahungiye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage i Dar es Salaam mu cyumweru gishize avuga ko afite ubwoba ko hari abashaka kumwica.

Uyu muyobozi w’ishyaka rya Chadema na bagenzi be benshi bari barafunzwe kuva amatora yo ku ya 28 Ukwakira 2020 yaba, kimwe n’abandi bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ACT Wazalendo.

Polisi yabashinje gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko no kwigomeka, bamwe muri Chadema bakaba barashinjwaga gutegura gutwika sitasiyo ya lisansi n’amasoko muri Dar es Salaam.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko amatora yakongera gukorwa, U Bwongereza na Amerika byahamije ko ibirego by’abatavuga rumwe bifite ishingiro.

Ariko komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri Tanzaniya ivuga ko nta buriganya bwabayeho.

Tundu Lissu uvuga ko avuye mu gihugu kubera impamvu z’umutekano we, yasangije amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter avuye aho ambasaderi w’u Budage yari atuye aherekejwe n’abadipolomate ku kibuga cy’indege:

Umuyobozi w’ishyaka rya Chadema ibitangazamakuru bisubiramo amagambo ye byanditse ko avuga ko adahunze igihugu, ariko ko azakomeza guharanira demokarasi n’ubutabera ari mu Bubiligi, aho azaba yongeye guhungira ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuvayo mu kwezi kwa karindwi 2020 agarutse kwiyamamaza.

Hagati aho Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta kimenyetso cyerekana iterabwoba ku buzima bw’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo abashinja gushyira ibirego bidafite ishingiro ku nzego z’umutekano mu rwego rwo guhisha no kuyobya uburari ko batsinzwe amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka