Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwinginga ngo rwemererwe kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba kubera ko byari uburenganzira bwarwo.

Perezida Kagame yahaye umwanya munini abanyamakuru nyuma y'umushyikirano
Perezida Kagame yahaye umwanya munini abanyamakuru nyuma y’umushyikirano

Perezida kagame yasubizaga abajya bavuga ko u Rwanda n’u Burundi bagiye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bititeguye, avuga ko u Rwanda rwagiyemo kuko rwumvaga hari uruhare rwagira mu iterambere ry’akarere, kandi biri mu bushake ndetse n’uburenganzira bwarwo.

Yagize ati “Ntabwo ubwo twajyaga mu muryango w’ubumwe bw’Afurika twigeze dupfukamira uwo ariwe wese ngo twinginge, ntabwo ari imbabazi twagiriwe... byari amahitamo yacu kandi byari n’uburenganzira bwacu”.

Yongeyeho ko yemeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga umuryango kurusha ibindi bihugu, ibi kandi byagiye byigaragaza, mu bihe bitandukanye.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bushotoranyi bw’igihugu cy’u Burundi, avuga ko icyo gihugu cyitwaza umwanya gifite muri EAC maze kikivugira ibyo gishaka ku Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe (uri iburyo) ngo ntiyigeze atuka minisitiri w'Afurika y'Epfo
Minisitiri Nduhungirehe (uri iburyo) ngo ntiyigeze atuka minisitiri w’Afurika y’Epfo

Yagize ati “twakomeje gukurikirana ubushotoranyi bw’u Burundi ariko ntabwo twabihaye agaciro cyangwa ngo tubyiteye kuko baba babonye icyo bashaka aricyo kugaragaza ko nta kindi kibazo bafite uretse u Rwanda”.

Perezida kagame yavuze ko kugirango abantu bakorere hamwe bisaba ko buri wese atanga ndetse akanakira, iyo ibihugu byemeye kwishyira hamwe hari agace gato k’ubusugire gasa nk’agatakaye kugirango hubakwe ikintu kigari kirenze ubwo busugire.

Perezida Kagame yongeye kunenga ubuyobozi bw’igihugu cya Afurika y’Epfo, buhitamo kumva ibivugwa n’abanzi b’u Rwanda, maze bikaga ingaruka ku rugendo rwo kubaka ubumwe.

Yavuze ko ibyavuzwe na Afurika y’Epfo ko umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatutse minisitiri wa Afurika y’Epfo byari ibinyoma ndetse na twitter bavugaga ko byabereyeho nta kibigaragaza yigeze abona.

Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri, Perezida Kagame yasubije abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abakorerera ibitangazamakuru mpuzamahanga ku bibazo bitandukanye byibanze ahanini ku mibanire y’igihugu n’amahanga, nka Afurika y’Epfo, Uganda n’u Burundi, ikigabo cy’umuhanda wa gali ya moshi, ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka