Trump yasabye ko we na Biden bakorerwa ikizamini gisuzuma ibiyobyabwenge

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko we ubwe ndetse n’uwo bahanganye mu matora, umudemokarate Joe Biden, babanza bagakorerwa isuzumamubiri rigamije kureba niba badafata ibiyobyabwenge.

Donald Trump (wambaye karuvati itukura) na Joe Biden barahatanira kuyobora Amerika muri manda itaha
Donald Trump (wambaye karuvati itukura) na Joe Biden barahatanira kuyobora Amerika muri manda itaha

Donald Trump yasabye ko ibi byakorwa mbere y’ikiganiro mpaka bazagirana muri uku kwezi kwa Nzeri 2020.

Trump kandi yavuze ko yabonye uburyo Joe Biden yagiye yitwara mu biganiro mpaka by’abo mu ishyaka rye, aho ngo yasanze Biden yarivuguruye mu mivugire n’imitekerereze.

Gusa Trump ntiyavuze niba hari ibimenyetso yaba afite bigaragaza ko Biden yaba afata ibiyobyabwenge, cyangwa ngo yerure ko yaba hari ibyo we afata.

Biden na Trump bagomba kuzahangana mu biganiro mpaka bitatu, mbere y’uko bahatana mu matora yo kuyobora Amerika azaba mu kwezi kw’Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka