Trump ari gutambamira isohoka ry’igitabo cy’amabanga amuvugwaho

Perezida Donald Trump wa Amerika ari kurwana urugamba rwo gutambamira isohoka ry’igitabo bivugwa ko kigaragaza amabanga ashobora guhindanya isura ye.

Ni igitabo gishya cya John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, kivuga ko Trump yasabye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping kumufasha ngo azatsinde amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, ubutegetsi bwa Trump bukaba buri kugitambamira ngo kitagera mu nzu z’amasomero y’ibitabo.

Icyo gitabo cyiswe ’The Room Where It Happened’, cyangwa, ’Icyumba Byabereyemo’ biteganyijwe ko kizatangira kugurishwa tariki 23 z’uku kwezi kwa Kamena, ariko mu ijoro ryo ku wa gatatu Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yasohoye ibwiriza ryihutirwa ry’umucamanza rihagarika gusohora iki gitabo.

Icyo gitabo kigaragaza ko mu nama ya G20 yabaye mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize, Perezida Trump na Xi JinPing w’u Bushinwa bagiranye ibiganiro, uw’u Bushinwa yinubiraga ko hari Abanyamerika banenga u Bushinwa bavuga ko hari intambara y’ubutita.

Gusa ngo mu buryo butangaje Trump yahinduye ikiganiro akiganisha ku matora ya 2020 ashima ubushobozi bw’ubukungu bw’u Bushinwa, anasaba Xi ko yamufasha agatsinda ayo matora.

Trump yasabye Xi ko u Bushinwa bwafasha mu kugura umusaruro wa soya n’ingano w’abahinzi bo muri Amerika, Xi Jinping amaze kubyemera Trump amwita umutegetsi ukomeye mu mateka y’u Bushinwa.

Abahinzi bagira uruhare runini mu matora kandi bashyigikiye ku bwinshi Trump mu matora ya 2016.

Trump yahamagaye mu kiganiro cya Fox News avuga ko Bolton wanditse icyo gitabo yishe amategeko kandi ari kuvuga amakuru y’ibanga rikomeye ataherewe uburenganzira.

Bolton yagiye kuba umujyanama wa Trump mu kwa kane 2018 ahava mu kwa cyenda 2019 avuga ko yahisemo gusezera, ariko Perezida Trump we yavuze ko yamwirukanye kuko hari ibyo batumvikanyeho.

Mu bindi bivugwa muri icyo gitabo ni uko Perezida Trump atari azi ko Ubwongereza bufite intwaro za kirimbuzi. Iby’izo ntwaro byagarutsweho n’umukozi wa Leta y’Ubwongereza mu nama yamuhuje na Theresa May wari minisitiri w’intebe, mu 2018.

Muri iyo nama Trump ngo yaratangaye agaragaza ko atari azi ko u Bwongereza bufite intwaro kirimbuzi kandi ngo ntibyari ugutebya. Kuri ibyo hiyongeraho kuba hari ubwo Trump yabajije John Kelly wari ukuriye ibiro bye niba Finland iri mu Burusiya.

Icyo gitabo cy’amapaji 577 kinagaragaza ko mu mwaka ushize wa 2019 mu nama yabereye i New Jersey, Trump yavuze ko abanyamakuru ba bimwe mu bitangazamakuru akunze kuvuga ko bitangaza amakuru y’ibinyoma bagomba kuvuga uwabahaye amakuru cyangwa bagafungwa, akaba yaranavuze ko bakwiye kwicwa.

Umudemocrate Joe Biden uzahatana na Trump mu matora ya 2020 yatangaje ko niba ibivugwa muri icyo gitabo ari ukuri Donald Trump yarenze ku nshingano afite ku baturage ba Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka