Tanzania: Perezida Samia yakorewe ibirori byo kuba amaze imyaka ibiri ayobora neza igihugu

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko kwiyizera kwe ari ko gutuma afungura urubuga rwa politiki, ntiyange no kumva ibiterezo by’abandi. Ibyo yabivuze ubwo yari mu birori yateguriwe n’ihuriro ry’Ishyaka rye rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).

Perezida Samia Suluhu
Perezida Samia Suluhu

Ni ibirori byabaye tariki 19 Werurwe 2023, ubwo yari yujuje imyaka ibiri arahiriye kuba Perezida wa Tanzania, kugira ngo arangize manda yari isigaye ya Perezida John Pombe Magufuli witabye Imana akiri muri manda yatorewe, kandi biteganywa mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu ko iyo Perezida apfuye atarangije manda, hajyaho uwari umwungirije bitabanje kunyuma mu matora, akarangiza iyo manda isigaye.

Mu bijyanye no gufungura urubuga rwa politiki, yavuze ko ibyifuzo byo guhindura itegeko nshinga biri mu byo ahaye agaciro, kuko nk’uko yabisobanuye ngo hazashyirwaho itsinda rihuriwemo n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abantu, kugira ngo bige uko uko guhindura itegeko nshinga byazakorwa.

Perezida Samia yavuze ko azakurikirana ibijyanye n’itegeko nshinga rishya intambwe ku yindi. Yagize ati, “Hari ibyifuzo ko Itegeko nshinga ryahinduka, twaravuze tuti, nta kibazo, urugendo ni ugutera intambwe, turagenda intambwe ku yindi. Mbasezeranyije ko kubera ishema Tanzania ifite mu bijyanye n’ubuyobozi bwiza, tugiye kubikurikirana nta na kimwe twirengagije”.

"Navuze ko umugore agomba kwigirira icyizere , nanjye nk’umuyobozi wa CCM nigirira icyizere ni yo mpamvu mfungura urubuga rwa politiki, CCM tugendera hamwe, tuzumvikana na bagenzi bacu kugira ngo dutume igihugu cyacu kimera neza cyane".

Yongeyeho ko kuba abantu batari bamufitiye icyizere cyinshi, ko azashobora kuyobora neza bitewe n’uko ari umugore, ngo biri mu byatumye akora neza kurushaho.

Yagize ati "Nakoraga akazi nshaka no kwerekana ko mfite ubushobozi bwo kuyobora, kugira ngo mpinyuze ibyo abantu bibwiraga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka