Tanzania: Indorerezi n’imiryango yigenga bagaragaje impungenge mu matora yo ku wa Gatatu

Amatora rusange ateganyijwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 muri Tanzania ntavugwaho rumwe n’amashyaka, imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’indorerezi. Bamwe baravuga ko mu matora hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko hari abakumiriwe gukurikirana amatora.

Umukandida Perezida Magufuli imbere y'inteko rusange y'ishyaka CCM riri ku butegetsi, rishinjwa gukandamiza uruhande rw'abadashyigikiye Leta
Umukandida Perezida Magufuli imbere y’inteko rusange y’ishyaka CCM riri ku butegetsi, rishinjwa gukandamiza uruhande rw’abadashyigikiye Leta

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Abanyatanzaniya bagomba kujya mu matora yo kwihitiramo umukuru w’igihugu n’abadepite.

Abatavuga rumwe na Tanzaniya bahuye n’inzitizi mu rugamba rwabo rwo gushaka kuvana Dr Magufuli ku butegetsi yagiyeho muri 2015 binyuze mu matora.

Bavuga ko Guverinoma yatumye ibihumbi by’indorerezi zifuzaga gukurikirana ayo matora zatanzwe n’abatavuga rumwe na Leta zangiwe gukurikirana no kugenzura niba ibikorwa by’amatora bikorwa mu mucyo no mu bwisanzure kuko hari impungenge z’uko amajwi azanyerezwa.

Zitto Kabwe n’ishyaka rya ACT Wazalendo, umwe mu nkingi zikomeye mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ko hashobora kwaduka imvururu.

Agira ati: "Biroroshye kwiba amajwi, uburiganya bushobora kubaho mu buryo bworoshye."

Yatanze igisa n’umuburo ku kibazo gishobora gukurura urugomo, avuga ko ishyaka rye ritazemera ko amatora akorwa badafitemo indorerezi, ati: “Ni yo mpamvu ari ikibazo kimeze nk’igisasu gishobora guturika.”

Ubutegetsi bwa Magufuli wongeye kwiyamamaza, bwanenzwe kuba atarigeze yumvikana n’ abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuva yatsinda amatora mu 2015, cyane cyane harimo no kubuza amashyaka gukora amakoraniro rusange n’ibikorwa bigendanye no kwiyamamaza.

Perezida Magufuli ayoboye ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryashinzwe mu 1977 rikaba rimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo riri ku butegetsi. Ni mu gihe kuri iyi nshuro amahirwe menshi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yo gutsinda amatora kwari ukwihuriza hamwe no gushyigikira umukandida umwe, ariko ibyo ntibyari biboroheye.

Mu cyumweru gishize; Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ACT Wazalendo na CHADEMA, bemeye gushyira hasi ibibazo bari bamaze imyaka myinshi bafitanye bishingiye ahanini ku ngengabitekerezo y’amoko. Biyemeje kunga ubumwe no gushyigikira Tundu Lissu wa CHADEMA. Uyu mwaka yongeye kugaruka mu gihugu avuye mu Bubiligi nyuma yo gushaka kumwica muri 2017 aho yarashwe amasasu 16.

Kabwe avuga ko Lissu ari umukandida uzwi cyane mu bantu 15 bahatanira kuba Perezida. Avuga ko imbaga y’abantu bitabiriye imyigaragambyo ye ndetse n’ibiganiro yagiranye na bagenzi babo bo muri Tanzaniya bagaragaje ubushobozi bwe.

Avuga ko bigaragara ko amatora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo byaha amahirwe Lissu yo gutsinda ariko ngo ikibuga bakiniraho ntabwo ari cyiza ku ruhande rw’abadashyigiye Leta.

Uruhande rwa Tindu Lissu rwabujijwe kwiyamamaza icyumweru kimwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ku kibazo cye, umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yavuze ko guhagarikirwa kwiyamamaza ari igihano yahawe nyuma yo kuvuga ko Magufuli yakoranye inama yihariye n’abashinzwe amatora.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko hari abandi bakandida babo bamwe batemerewe kwiyamamaza ku mpamvu bavuga ko zidasobanutse.

N’umuyobozi wa CHADEMA, Freeman Mbowe, yagabweho igitero n’abantu batazwi muri Kamena nyuma yo gushinja Guverinoma guhisha ibipimo n’imibare y’icyorezo cya coronavirus. Perezida Magufuli aherutse gutangaza ko Tanzaniya yatsinze Coronavirus binyuze mu masengesho. Guverinoma yahagaritse kongera gutangaza ku mugaragaro umubare w’ubwandu n’abahitanwa na coronavirus muri Mata.

Umuvugizi wa Guverinoma ntacyo yashubije ku cyifuzo cyo gutanga ibisobanuro ku birego bivugwa ko abayobozi bahungabanije ibikorwa byo kwiyamamaza no gukurikirana amatora ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Magufuli yatsinze amatora yo mu 2015 n’amajwi 58% mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Edward Lowassa, yabonye 40%.

Iyi mibare yari yatumye abatavuga rumwe na Leta bavuga ko bizeye gutsinda bashyize hamwe, bitewe n’uko byagaragaye ko ishyaka CCM ritagifite abayoboke benshi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubuyobozi bwa Magufuli bwaciye intege itangazamakuru na sosiyete sivile, bigabanya ubwisanzure bwo guterana no gutanga ibitekerezo. Kuvugira kumugaragaro ku ngingo iyo ari yo yose Leta itifuza ngo byagiye biviramo ibinyamakuru gufunga imiryango, n’abayobozi babyo bagafungwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma yahagaritse mu buryo budasubirwaho ikinyamakuru cya kabiri kinini muri iki gihugu, Tanzaniya Daima, gifitwe n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Mbowe, bagishinja kurenga ku mategeko n’amahame ndetse n’imyitwarire y’umwuga, nta gutanga ingero zihariye.

Amnesty International yavuze ko kumenya amakuru yizewe ku matora yo kuwa Gatatu bitoroshye kuko Guverinoma yahinduye amategeko isaba abanyamakuru ba radiyo na televiziyo mpuzamahanga kugira uruhushya rw’urwego rushinzwe kugenzura ibyerekeranye n’ibitangazwa mu makuru.

Hagati aho, bamwe mu ndorerezi zikomeye bakurikiranira hafi amatora mpuzamahanga; ntibazemererwa gukurikirana amatora n’ibikorwa byo kubarura amajwi.

Emilio Rossetti, intumwa y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi muri Tanzaniya yagize ati: "Bitandukanye na 2010 na 2015, abayobozi b’igihugu ntibatumiye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi."

Bivugwa ko kandi andi matsinda arimo na kiliziya gatolika, yangiwe gukurikirana amatora

Mu kwezi gushize, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Kabwe yagize ati: "Aya azaba amatora adafite indorerezi. Nk’uko twabibonye, amatora yamaze kwibwa mbere y’umunsi w’itora."

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’amatora muri Tanzaniya, abatora barenga miliyoni 29 biyandikishije gutora ku wa Gatatu.

Ku wa gatanu, Ambasaderi wa Amerika muri Tanzaniya, Donald J. Wright, mu ijambo rye yavuze ko Amerika yabonye ibirego n’amakuru avuga ko Guverinoma ya Tanzaniya ndetse n’abashinzwe umutekano babangamira abakandida batavuga rumwe na Leta kwiyamamaza mu bwisanzure.

Yanditse ati: "Mu gihe twegereje umunsi w’amatora, umuvuduko n’uburemere bw’izi mvururu birihuta kandi biriyongera".

Yongeyeho ati: "Twabonye ihohoterwa ry’abanyapolitiki, kubangamira ibitangazamakuru ndetse n’inzira yo gutanga umukandida ntiyari yoroshye. Ibi biha ishyaka riri ku butegetsi amahirwe yo gutsinda."

Ambasaderi wa Amerika muri Tanzaniya yavuze ko hakiri igihe cyo kugarura icyizere mu matora no gutuma ibintu bigenda neza mu gihe Leta yakwemerera indorerezi zigenga kureba ko ibyavuye mu biro by’itora bitangamu ruhame, kandi bagaha indorerezi z’amashyaka kopi z’impapuro z’itora zuzuye nyuma yo kubara amajwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kubona na Tanzania hasigaye ubwicanyi n’imirwano hagati y’Abanyapolitike.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka