Tanzania: Freeman Mbowe uyobora ishyaka Chadema yatawe muri yombi

Freeman Mbowe n’abandi bayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryitwa Chadema, ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 batawe muri yombi, bakaba bahamagajwe ahitwa i Mwanza.

Imiryango itari iya Leta ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika batangaza ko iryo fatwa riteye impungenge. Ishyaka Chadema rikomeye kurusha andi atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania. Tariki 22 Nyakanga 2021, ryatangaje ko umuyobozi waryo Mbowe Freeman n’abandi barwanashyaka 12 bafashwe, bakaba bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, aho bose bahamagajwe mu Mujyi wa Mwanza, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Uwo muyobozi wa Chadema, Freeman Mbowe ndetse n’abo bandi 12 bafashwe mu gihe biteguraga guhura nk’abagize iryo shyaka kugira ngo basabe ko habaho ivugurura ry’itegeko nshinga.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyaka rya Chadema abinyujije ku rubuga rwa Twitter ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ngo Polisi yinjiye mu nzu ya Mbowe mu Mujyi wa Dar es Salaam, itwara Mudasobwa ye n’ibindi bikoresho by’umuryango we”.

Uwo muvugizi wa Chadema yongeyeho ko " Yakiriye amakuru ababaje avuga ko Mbowe n’abo barwanashyaka bandi bafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha by’iterabwoba".

Polisi ya Tanzania yatangaje ko Freeman Mbowe afite umutekano aho ari muri Komisariya ya Polisi i Dar es Salaam, nyuma akazoherezwa i Mwanza.

John Mrema, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya Chadema yagize ati "Ibyo ni ibimenyetso ko igitugu cyariho mu gihe cya Perezida John Magufuli n’ubu gikomeje".

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International’ wavuze ko iryo fatwa ry’abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritubahirije amategeko, kandi rikaba rigaragaza ko Leta ya Tanzania yica amategeko ikanabangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu burimo ‘uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo n’uburenganzira bwo kugira amashyirahamwe’.

Mu itangazo ryasohowe na ‘Amnesty International’ Flavia Mwangovya, umuyobozi mukuru w’uwo muryango muri Afurika y’Uburasirazuba yagize ati, "Abayobozi ba Tanzania bagomba kureka kwibasira abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi no kugerageza kugabanya urubuga bashobora gukoreramo."

Tariki 21 Nyakanga 2021, Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko ayo makuru y’itabwa muri yombi ateye impungenge, mu gihe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, uhagarariye ‘Dipolomasi’ ya Amerika Antony Blinken yari yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan guharanira ko habaho uburenganzira mu bya politiki ndetse n’ubwisanzure.

Mbowe amaze gufungwa inshuro nyinshi mu myaka 10 ishize, harimo igihe yafunzwe amezi atatu hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 azira gukora imyigaragambyo idakurikije amategeko.

Tariki 19 Nyakanga 2021, Mbowe yagize ati, "Ntidushobora gukomeza kugendera ku bya kera. Dufite uburenganzira bwo guhura nk’abagize ishyaka, ariko turafatwa tugafungwa, tugakubitwa, tugashinjwa nyuma tukoherezwa imbere y’inkiko, nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu tugafungurwa."

"Niba bashaka gufunga abanyamuryango ba Chadema bose, nibagure za gereza zibe nini, kuko twese twiteguye gufungwa kandi ntidusabe kurekurwa".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka