
Bivugwa ko Suella Braveman, avanywe mu nshingano kubera amagambo yavuze mu cyumweru gishize anenga uburyo Polisi yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine.
Suella Braveman yavuze ko byari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwe, gukorera igihugu nka Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza.
Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyatangaje ko nubwo Suella yirukanywe kubera imyitwarire idahwitse, ariko biri no muri gahunda ya Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak igamije kuvugurura Guverinoma.
Bwana James Cleverly wasimbuye Suella mu nshingano na we ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahise asimburwa na David Cameron, wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Sky News yo yatangaje ko kwirukanwa kwa Suella Braveman, byaturutse ku kuba yarashinje Polisi kwitwara nabi mu myigaragambyo y’abashyigikiye Palestine, aho yayishinje gushyigikira ibihumbi n’ibihumbi by’abigaragambyaga bamagana ibitero bya Israel kuri Gaza.
Inkuru bijyanye:
Minisitiri Suella Braverman ni muntu ki?
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|