Minisitiri Suella Braverman ni muntu ki?

Incamake y’amateka ya minisitiri w’umutekano mu Bwongereza Suella Braverman wagize isabukuru kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata.

Minisitiri Suella Braverman, ubusanzwe izina rye ni Sue-Ellen Cassiana Braverman, ariko Sue Ellen yahisemo kurihina yitwa Suella.

Uyu mubyeyi w’imyaka 43, ababyeyi be bakomoka mu Buhinde ariko bagiye mu Bwongereza ahagana muri za 60, ari naho yavukiye ku izina rya Sue-Ellen Cassiana Braverman Fernandes ku itariki 03 Mata 1980.

Suella Braverman ni umunyapolitike w’Umwongereza akaba n’umwavoka (ni ukuvuga uwunganira abantu mu butabera). Ari ku mwanya wa minisitiri w’umutekano kuva ku itariki 25 Ukwakira 2022, umwanya yanabayemo kuva ku itariki 06 Nzeri kugeza kuri 19 Ukwakira 2022 ku ngoma ya Minisitiri w’Intebe Liz Truss.

Minisitiri Braverman ni umuyoboke w’ishyaka ry’abakonserivateri riri ku butegetsi (Conservative Party), wigeze no kuyobora itsinda ry’abashakashatsi b’Abanyaburayi (European Research Group) kuva mu 2017-2018, yabaye umushinjacyaha mukuru w’u Bwongereza na Wales kuva mu 2020-2022, n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ahagarariye umujyi wa Fareham muri 2015.

Muri Mutarama 2018 ubwo habaga impinduka muri guverinoma, Braverman yagizwe umunyamabanga wungirije wa leta wo mu nteko ishinga amategeko, igihe u Bwongereza bwari butangiye gusohoka mu Bumwe bw’Uburayi ku ngoma ya Minisitiri w’Intebe Theresa May, ariko mu Gushyingo 2018, yeguye kuri uwo mwanya mu rwego rwo kwamagana umushinga w’amasezerano wa Theresa May wo kwivana mu Bumwe bw’Uburayi.

Boris Johnson asimbuye Theresa May, yashyize Braverman ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bwongereza na Wales n’umwavoka mukuru wa Ireland y’Amajyaruguru mu mpinduka zabaye muri guverinoma muri Gashyantare 2020. Icyo gihe yahise anagirwa Umujyanama w’Umwamikazi akimara guhabwa izo nshingano.

Nyuma y’uko Boris Johnson atangaje ko yeguye muri Nyakanga 2022, Suella Braverman yiyamamarije kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka (Conservertive Party) no ku mwanya wa minisitiri w’intebe mu matora yo muri Nyakanga – Nzeri, ariko atsindirwa mu cyiciro cya kabiri.

Icyo gihe Suella Braverman yahise ashyigikira ubwiyamamaze bwa Liz Truss, amaze kuba minisitiri w’intebe amushyira ku mwanya wa minisitiri w’umutekano.

Suella Braverman yeguye kuri uwo mwanya ku itariki 19 Ukwakira nyuma y’uko arenze ku mabwiriza ya minisiteri akohereza amakuru y’ibanga akoresheje email ye bwite.

Ariko hashize iminsi itandatu gusa, yasubijwe kuri uwo mwanya bikozwe na Rishi Sunak wasimbuye Liz Truss ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Kwakira 2022.

Minisitiri Suella Braverman yashakanye na Rael Braverman, umuyobozi mu ruganda rukora imodoka za Mercedes-Benz, bafitanye abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka