Sobanukirwa inyungu Afurika ifite mu butegetsi bwa Joe Biden watorewe kuyobora USA

Benshi mu batuye umugabane wa Afurika bishimiye intsinzi ya Joe Biden watorewe kuyobora Amerika. Aha, umuntu yakwibaza impamvu ndetse n’icyo bamutegerejeho, ugereranyije na Donald Trump wari umaze ku butegetsi imyaka ine.

Kigali Today yaganiriye n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, akaba n’umwalimu muri Kaminuza Dr Ismael Buchanan, asobanura isano iri hagati yo gutorwa kwa Joe Biden n’ibyishimo by’Abanyafurika.

Kuki Abanyafurika benshi bishimiye itsinzi ya Biden?

Dr Ismael yatangiye asobanura ko ku butegetsi bwa Trump hagiye habaho kugabanuka gukomeye k’umubano wari warubatswe na Barack Obama, hagati ya Afurika na Amerika.

Yagize ati “Kuva Donald Trump yatorwa, yahise ashyiraho ihame ryo gushyira Amerika imbere y’ibindi byose. Ibi akaba yarabikoze ku buryo butari busanzwe bukorwa n’aba Democrates yari asimbuye.

Byagize ingaruka ku bukungu bwa Afurika, aho yagiye akuraho inkunga zahabwaga uyu mugabane mu byiciro binyuranye, ndetse akura na Amerika mu miryango imwe n’imwe yahuriragamo na Afurika. Ku bukungu bw’u Rwanda, rwahombye agera kuri 3% ku bicuruzwa rwohereza mu mahanga, nyuma y’aho Trump avanye imyenda mu mubare w’ibicuruzwa u Rwanda ruzajya rwohereza ku isoko rya Amerika bitatswe umusoro, muri gahunda y’ubucuruzi bimwe mu bihugu bya Afurika bifitanye n’icyo gihugu izwi nka AGOA (The African Growth and Opportunity Act).

Ni umwanzuro Amerika yafashe nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka caguwa, mu rwego rwo guteza imbere inganda zarwo.

Trump kandi yagiye akoresha amagambo akomeye agatuka abirabura, amagambo yafashwe nko gutesha agaciro Afurika.

Ese hari icyizere ko Biden azagarura umubano usesuye?

Dr Ismael yavuze ko icyizere gihari, ariko ko Abanyafurika batagomba kumva ko Biden hari igitangaza agiye gukorera Afurika.

Yagize ati “Nkurikije imbaraga zakoreshejwe mu gukuraho Trump, biragaragara ko icyizere Afurika yakuye kuri Amerika gishobora kuba cyasubiraho. Ariko ntibivuze ko byose bizagarukaho ijana ku ijana, kuko na we inyungu za mbere azihera ku Banyamerika.”

Akomeza avuga ko Joe Biden yakunze gusura cyane ibihugu bya Afurika igihe yari Visi Perezida, mu gihe Donald Trump arinze avaho atarakandagira ku butaka bwa Afurika, ibi bikaba bivuze byinshi ku bushake bwo kubana hagati ya Afurika na Amerika.

Akomeza avuga ko Joe Biden ubwe, akimara gutorwa, yavuze ko mu byo agiye kwitaho harimo imibanire n’ibihugu isa n’iyari yaradindiye. Aha wahita wumva ko ku bijyanye n’Umutekano, Joe Biden ashobora kongera amafaranga ahabwa Umuryango w’Abibumbye, mu kohereza abasirikare kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi, amafaranga Trump yari yaragabanyije cyane. Ashobora kandi gusubiza Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuko Trump yari yayikuyemo.

Bitewe n’uko aba Democrates bakunda cyane gutanga uburenganzira ku baturage hirya no hino ku isi, bakajya gutura muri Amerika, cyane ko hari aho iki gihugu kigikeneye amaboko, kandi kikaba cyubakwa n’abaturage bagiye bava hirya no hino ku isi, kubona uburyo bwo guturayo buzwi nka “Green cards”, cyangwa uburyo bwo kwigayo, bishobora kongera koroha.

Imbogamizi Joe Biden afite mu gushyira mu bikorwa gahunda ze

Dr. Ismael Buchanan, avuga ko n’ubwo Joe Biden ari Perezida, byinshi mu byemezo bikomeye azajya afata, bigomba kubanza no kwemerwa mu Nteko, Umutwe wa Sena. Aha rero ashobora kuzajya ahura n’imbogamizi, kuko muri Sena ya Amerika, harimo abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani benshi, bashyigikiye ibyo Donald Trump yashyizeho. Iki, kiri mu bizamugora, ku buryo hari ibyemezo bizajya bitinda gushyirwa mu bikorwa, cyangwa se ibindi ntibikorwe byose nk’uko aba Democrates babyifuje.

Isomo kuri Afurika

Dr Ismael avuga ko Abanyafurika bari bakwiye gukura isomo kuri ubu butegetsi bwombi bw’aba Democrates n’aba Repubulikani, ntibumve ko bagomba gukorerwa byose, cyangwa kubeshwaho na Amerika. Bagomba guhora biteguye ko hashobora kuza uwahindura ibyo bari biteguye. Avuga ko bagomba kwiga gukora, bakigira ubwabo, n’uwabafasha akaza asanga hari icyo bafite, yanagenda kandi ntibumve ko ubuzima bwabo buhagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka