Singapore: Batoye Perezida wa Repubulika nyuma y’imyaka isaga 10 badatora

Muri Singapore, abaturage baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’uko hari hashize imyaka isaga icumi (10) badatora.

Abaturage bazindukiye ku biro by'itora
Abaturage bazindukiye ku biro by’itora

Uhabwa amahirwe yo gutsinda ayo matora ni Tharman Shanmugaratnam w’imyaka 66 y’amavuko wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wungirije wa Singapore ndetse aba n’umuyobozi wa Banki Nkuru y’icyo gihugu.

Ubusanzwe Guverinoma ya Singapore iyoborwa na Minisitiri w’Intebe. Muri iki gihe hariho uwitwa Lee Hsien Loong wo mu Ishyaka ryitwa ‘Parti d’Action Populaire’ (PAP) riri ku butegetsi muri Singapore guhera mu 1959. Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu, we aba agomba kuba adafite ishyaka na rimwe abarizwamo.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu, umukandida uhabwa amahirwe ni Tharman Shanmugaratnam, kandi nk’uko biteganywa n’amategeko yabanje kwegura ava mu ishyaka rya ‘Parti dAaction Populaire (PAP)’ yabarizwagamo.

Tharman, inzobere mu by’ubukungu, bivugwa ko ashyigikiwe na Guverinoma iriho muri Singapore, ibyo bikaba byaratumye hari abatekereza ko yazaba atigenga mu gihe yatorerwa kuba Perezida w’icyo gihugu.

Tharman yiyamamaje hamwe n’abandi bakandida babiri, harimo uwitwa Ng Kok Song, w’imyaka 75 y’amavuko, wahoze ari umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’ishoramari muri Singapore, ndetse na Tan Kin Lian, na we w’imyaka 75, wabaye Umuyobozi mukuru wa Sosiyete nini y’Ubwishingizi yo muri Singapore (NTUC Income), akaba yaratsinzwe mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka