Simbona Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.

Hashize iminsi harangwa umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda. U Rwanda rumaze igihe rushinja Uganda kuba hari Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza zo muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.

Mu kiganiro cyasohotse mu gitangazamakuru cyo mu Budage cyitwa TAZ ku wa kane tariki 20 Kamena 2019, Perezida Kagame yavuze ko intambara idashoboka kuko ibihugu byombi bizi neza ko byayihomberamo.

Yagize ati “Abantu batinya intambara hagati yacu. Simbona intambara hagati y’u Rwanda na Uganda kuko ntekereza ko igihugu cya Uganda kizi uburyo intambara yangiza byinshi bihenze. Ntidushaka kugera kuri iyo ntera kuko buri wese yabihomberamo.”

Perezida Kagame kandi yatangaje ko ashyigikiye Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasabye kwiyunga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Igihugu cya Tanzania na cyo cyamaze gutangaza ko gishyigikiye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu gihe cyaramuka cyemerewe, cyaba kibaye umunyamuryango wa karindwi wa EAC kuko cyakwiyongera ku bidi bihugu bitandatu bisanzwe muri uwo muryango ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, na Sudani y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndakeka Uganda itazatera u Rwanda.Nibyo koko Uganda isuzugura Rwanda nk’agahugu gato.Ariko izi neza ko Rwandan Army ikomeye cyane kandi kuva kera.Muribuka Umwami Rwabugili ko yarwanye akagera I Mbarara.Wenda icyo Uganda yakora nukohereza indege z’intambara zikarasa u Rwanda.Ariko ikibuka ko na Idi Amin yohereje indege za MIG zikarasa Tanzania.Nyuma Tanzania yateye Uganda ikuraho Idi Amin arahunga.Gusa tujye twibuka ko Imana itubuza kurwana kandi ikavuga ko abantu barwana batazabona ubuzima bw’iteka kandi ko izabarimbura bose ku munsi w’imperuka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka