Simbona Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.

Hashize iminsi harangwa umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda. U Rwanda rumaze igihe rushinja Uganda kuba hari Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza zo muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.
Mu kiganiro cyasohotse mu gitangazamakuru cyo mu Budage cyitwa TAZ ku wa kane tariki 20 Kamena 2019, Perezida Kagame yavuze ko intambara idashoboka kuko ibihugu byombi bizi neza ko byayihomberamo.
Yagize ati “Abantu batinya intambara hagati yacu. Simbona intambara hagati y’u Rwanda na Uganda kuko ntekereza ko igihugu cya Uganda kizi uburyo intambara yangiza byinshi bihenze. Ntidushaka kugera kuri iyo ntera kuko buri wese yabihomberamo.”
Perezida Kagame kandi yatangaje ko ashyigikiye Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasabye kwiyunga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Igihugu cya Tanzania na cyo cyamaze gutangaza ko gishyigikiye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu gihe cyaramuka cyemerewe, cyaba kibaye umunyamuryango wa karindwi wa EAC kuko cyakwiyongera ku bidi bihugu bitandatu bisanzwe muri uwo muryango ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, na Sudani y’Amajyepfo.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|
Ndakeka Uganda itazatera u Rwanda.Nibyo koko Uganda isuzugura Rwanda nk’agahugu gato.Ariko izi neza ko Rwandan Army ikomeye cyane kandi kuva kera.Muribuka Umwami Rwabugili ko yarwanye akagera I Mbarara.Wenda icyo Uganda yakora nukohereza indege z’intambara zikarasa u Rwanda.Ariko ikibuka ko na Idi Amin yohereje indege za MIG zikarasa Tanzania.Nyuma Tanzania yateye Uganda ikuraho Idi Amin arahunga.Gusa tujye twibuka ko Imana itubuza kurwana kandi ikavuga ko abantu barwana batazabona ubuzima bw’iteka kandi ko izabarimbura bose ku munsi w’imperuka.