Senegal: Umuryango wa Perezida Macky Sall biravugwa ko wimukiye muri Maroc
Ambasaderi uhoraho wa Senegal muri UNESCO, Souleymane Jules Diop, wari umutumirwa mu kiganiro ‘Journal Afrique’, cyatambutse kuri TV5 Monde, agaragaza ko umuryango wa Perezida Macky Sall wamaze kwimukira muri Maroc.
Ubusanzwe umuryango wa Perezida Macky Sall ugizwe n’umugore we Madamu Marème Faye Sall n’abana batatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Gusa nyuma y’uko bitangajwe ko Perezida Macky Sall n’umuryango ubu bamaze kwimukira muri Maroc, bidatinze, Perezidansi ya Senegal yahise itangaza ko ayo makuru atari yo (fake news), nubwo uwo muyobozi wabitangarije kuri TV5 yabivuze kandi abishimangira.
Souleymane Jules Diop, wanahoze akora mu rwego rw’itumanaho rya Perezida Macky Sall yavuze ibyo mu rwego rwo gusubiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall, bavuga ko ashaka kuzaguma ku butegetsi ndetse bikaba ari byo byatumye, aherutse gutangaza ko amatora yari ateganyijwe muri icyo gihugu yimuwe, bigakurikirwa n’imvururu nyinshi.
Abajijwe n’umunyamakuru wa TV5 Monde ikigaragaza ko nta mugambi wo kuguma ku butegetsi Macky Sall afite nk’uko bivugwa n’abatavuga rumwe na we, yagize ati, “Perezida Macky Sally amaze kwimukira muri Maroc. Umuryango we wamaze kwimukira muri Maroc”.
Ohereza igitekerezo
|