Sénégal: Perezida Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, bahoze ari inshuti zikomeye

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yakuye ku mirimo Minisitiri w’Intebe wari n’umujyanama we wa hafi, Ousmane Sonko, ndetse anasesa Guverinoma yose, nk’uko byatangajwe mu ijoro ryakeye binyuze mu iteka rya Perezida, bikaba bibaye nyuma y’igihe kitari gito cyaranzwe n’umwuka mubi hagati y’aba bayobozi bombi.

Perezida Bassirou Diomaye Faye (wambaye ibisa n'umukara) yahoze ari inshuti ikomeye y'uwari Minisitiri w'Intebe, Ousmane Sonko (wambaye umweru)
Perezida Bassirou Diomaye Faye (wambaye ibisa n’umukara) yahoze ari inshuti ikomeye y’uwari Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko (wambaye umweru)

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida, Oumar Samba Ba, yavuze ko Perezida yakuye Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, bityo n’Abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma bakaba bahise bahagarikwa.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abagize Guverinoma icyuye igihe bahawe inshingano zo gukomeza gucunga ibikorwa bya buri munsi kugeza hashyizweho indi.

Ousmane Sonko yagiye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku itariki 2 Mata 2024 avuye muri gereza, akaba yahagaritswe kuri iyo mirimo tariki 22 Gicurasi 2026.

Ousmane Sonko wahoze ari umwe mu batavuga rumwe bakomeye n’uwari Perezida Macky Sall wayoboye Sénégal hagati ya 2012 na 2024, ntiyemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida yo muri Gashyantare 2024, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusebanya, icyemezo cyatumye atakaza uburenganzira bwe bwa politiki.

Icyo gihe kandi igihugu cyari cyarazahajwe n’imyigaragambyo yamaganaga Perezida Macky Sall, ndetse n’igitekerezo cy’uko yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Nyuma yo kubuzwa kwiyamamaza, Sonko yahisemo Bassirou Diomaye Faye ngo amusimbure mu matora, ariko kuva Faye yajya ku butegetsi, umubano hagati yabo wakomeje kuzamo agatotsi, nubwo Sonko yari afite uruhare runini mu gutuma bombi bagera ku butegetsi.

Kubera amagambo ye ashyigikira ubumwe bwa Afurika n’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika, Ousmane Sonko yari yarakunzwe cyane n’urubyiruko rwo muri Sénégal, rwari rwaracitse intege mbere y’amatora ya Perezida yo mu 2024, ndetse no mu gihe yari mu makimbirane akomeye n’ubutegetsi bwa Macky Sall.

Nyuma y’itangazwa ry’iyirukanwa rya Sonko, yahise yandika kuri Facebook agira ati “Alhamdoulillah. Iri joro ndaryama umutima utuje i Keur Gorgui,” aha ni agace k’umurwa mukuru wa Sénégal, Dakar, atuyemo.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho yagaragaje bamwe mu bamushyigikiye berekeza iwe mu rugo, baririmba izina rye nyuma gato y’itangazwa ry’iyirukanwa rye muri Guverinoma.

Mu mezi ashize, ubushyamirane hagati ya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe bwagiye bujya ku mugaragaro, bituma benshi batangira gushidikanya ku hazaza h’imikoranire yabo.

Nubwo Sonko yirukanywe muri Guverinoma, ishyaka rye, PASTEF, riracyafite ubwiganze bukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, nyuma yo gutsinda amatora y’Abadepite yo mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ku majwi menshi cyane.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka