Senateri Mukasine yatorewe kuyobora APNAC-Rwanda

Tariki 06/12/2011, abanyamuryango b’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagamije kurwanya ruswa- Ishami ry’u Rwanda (APNAC-RWANDA), batoye komite nshya. Senateri Mukasine Marie Claire niwe watorewe kuriyobora , yungirizwa na Depite Bazatoha Adolphe ku mwanya wa visi perezida wa mbere.

Akimara gutorwa, Depite Bazatoha Adolphe yijeje komite icyuye igihe ko bagiye gukoresha imbaraga kugirango u Rwanda ruzabe intangarugero ku isi yose mu kurwanya ruswa.

Depute Mukayuhi Rwaka Constance umuyobozi w’ iri huriro ucyuye igihe, yasabye komite nshya gukorana umurava kugira ngo izasoze neza inshingano z’iri huriro.

Mu bandi batowe harimo Senateri Mushinzimana Appolinaire wabaye visi perezida wa kabiri, Depite Bwiza Sekamana Connie wabaye umunyamabanga mukuru, Senateri Mukankusi Perrine atorerwa kuba umwanditsi.

Hanatowe kandi abazunganira komite barimo abajyanama, abagenzuzi b’ihuriro ndetse n’abagize amakomisiyo atandukanye.

Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rigamije gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo rishamikiye ku Ihuriro ry’Abagize Inteko Zishinga Amategeko Nyafurika ryo kurwanya ruswa rihuriweho n’ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda.

APNAC-RWANDA yashyizweho ku itariki ya 10 Mutarama 2005 mu buryo bwo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kosora titire (title) yiyi nkuru - Yatorewe NOT yotorewe.

Sawa.

Yves yanditse ku itariki ya: 7-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka