Sena yemeje abayozi basabiwe na Guverinoma gushyirwa mu myanya

Ejo, mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yatoye imishinga y’amategeko y’impano atanyuze muri komisiyo kubera ubwihutirwe bwayo ndetse yemeza n’abayobozi bakuru mu myanya ya Leta batanzwe na Guverinoma.

Abagize inteko ya Sena bemeje ko Prof. Sam Rugege aba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; akunganirwa na Kayitesi Zainabo Sylvie, ku mwanya wa Visi-Perezida. Prof. Shyaka Anastase yemejwe ku mwanya w‘Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere; Gatarayiha Regis yemezwa ku mwanya w‘Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro, naho Murangwa Yusuf yemezwa ku mwanya w‘Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Imishinga y’amategeko yemerejwe ishingiro igahita inatorwa itagombye kunyuzwa muri komisiyo kubera ubwihutirwe bwayo ni umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda tariki 05/12/2011, hagati ya Republika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) yerekeranye n’impano ingana na miliyoni mirongo itatu na zirindwi n’ibihumbi magana atatu z’amadetesi (37,300,000DTS) n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n’ibihumbi magana ane z’amadetesi (40,400,000DTS) agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene-Icyiciro cya munani binyuze muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS).

Hemejwe kandi umushinga w’itegeko wo kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono Arusha muri Tanzaniya tariki 30/11/2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda na Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya agamije kuvanaho gusoresha kabiri no kwirinda forode n’ihisha ry’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro.

Uyu mushinga uzafasha ibi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kugira amakuru ahagije ku bijyanye na forode n’uburyo bwo kuyirwanya kuko hazashyirwaho uburyo umuturage utuye mu bihugu bibiri imisoro atanga izajya yemerwa muri ibyo bihugu byose.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka