Rusizi: Umupaka wakoze nk’uko bisanzwe nubwo hari amatora muri RDC

Nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo havugwa hamwe na hamwe umutekano muke kubera amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011 ibikorwa byo kwinjira no gusohoka ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Kongo Kinshasa byakomeje nkuko bisanzwe.

Ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhana imbibe n’umujyi wa Bukavu abavaga mu gihugu bajya mu kindi bavuga ko nta kibazo na kimwe bahuye nacyo ku biro by’abinjira n’abasohoka kubera ko muri Kongo habaye amatora.

Umugore witwa Tabu Birhalugira ni umunyekongo warangije gutora aza guhaha mu Rwanda. Avuga ko yishimiye kuba umupaka wakomeje gukora nubwo hari icyoba ko wafunga bitewe n’amatora yo muri Kongo Kinshasa.

Birhalugira mu magambo y’iswahili ashyizwe mu Kinyarwanda agira ati: “Natoye ndangije ndaje nambutse umupaka nta kibazo nje mu Rwanda. Biranshimishije kuba umuntu yambuka nta kibazo. Iwacu ho amaduka arafunze ubu nje kugura mu Rwanda indagara nindangiza nsubire iwacu.”

Abanyarwanda bajya muri Kongo Kinshasa abagerageje kwambuka bavuga ko ku ruhande rwa Kongo Kinshasa naho bemerewe kwambuka nk’uko bisanzwe.
Lucien, umugabo w’umunyarwanda w’umucuruzi, avuga ko yagiye muri Kongo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ntakumirwe ku mupaka.

Lucien agira ati: “Nabyukiye muri Kongo nta kibazo nabonye ku mupaka abantu bambukaga hakurikijwe amategeko asanzwe. Icyo nabonye muri Kongo kidasanzwe uyu munsi ni uko amazu y’ubucuruzi afunze nkaba nahise nigarukira mu Rwanda.”

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa bivuga ko nubwo muri Kongo Kinshasa habaye amatorabo akazi bakomeje kugakora uko bisanzwe.

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusizi ya mbere agira ati: “Kuri twebwe uyu munsi ni nk’indi icyo twarebaga ni uko umuntu wambuka umupaka yujuje ibisabwa n’amategeko agenga kuva mu gihugu ujya mu kindi.Turi kwakira abajya muri Kongo Kinshasa turi no kwakira n’abavayo baza mu Rwanda.”

Mu mujyi wa Kamembe uhana imbibi na Kongo Kinshasa bamwe mu baturage bahakorerabakaba banakunda kwambuka ku mupaka wa Rusizi bajya muri Kongo Kinshasa banze kwambuka muri iki gihugu.

Aba baturage bavuga ko bafite ubwoba ko bakwambuka bakaba bahahurira n’ibibazo by’umutekano muke ushobora guterwa n’ibibazo bishobora guturuka ku matora.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka