Panafrican Movement yakebuye abagitekereza ko ku yindi migabane ari ho heza

Umuryango Panafrican Movement (PAM)uharanira ukwigira kwa Afurika urasaba Abanyarwanda kudacibwa intege no kuba ibindi bihugu bitagaragaza umuvuduko nk’u Rwanda mu kwigobotora imyumvire ya gikoloni, ahubwo bagakomeza kuba intangarugero kugira ngo n’ibindi bihugu bibarebereho.

Baganiriye ku buryo bwo kwimakaza umuco wo gukunda iby'iwabo kurusha ibiva mu mahanga ya kure
Baganiriye ku buryo bwo kwimakaza umuco wo gukunda iby’iwabo kurusha ibiva mu mahanga ya kure

Intumwa z’umuryango Panafrican Movement mu Rwanda ubwo zari mu Karere ka Rusizi zavuze ko nta kabuza igihe kimwe Afurika izaba imwe kandi ikigira.

Pasiteri Byamungu Lazaro unahagarariye impuzamatorero mu Karere ka Rusizi witabiriye ikiganiro intumwa za Panafrican Movement zagiranye n’abanyamuryango bayo bo mu Karere ka Rusizi yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kwishakamo ibisubizo ariko bikaba bibi ku bindi bihugu bigaragaza ko bitarumva iyi politiki.

Yagize ati "Ingamba zafashwe ni nziza ariko mbona abayoboye ibihugu ari bo bafite ikibazo kuko usanga hari aho bamwe babyemera kandi bakagerageza kubishyira mu bikorwa ariko ugasanga abandi batabyitayeho ndetse batanabishyigikiye ugasanga bagikomeje inzira y’ubukoroni yo kutigira. Urugero natanga ni nko guca imyenda ya Caguwa mbona mu Rwanda tugerageza ariko iyo urebye ibindi bihugu by’ibituranyi usanga nta na kimwe gikorwa."

Uwitwa Sibomana Aimé we yagize ati "Urebye aho ubona bigipfira ni uko abantu batarakunda cyane ibikorerwa mu Rwanda cyangwa cyangwa ibikorerwa muri Afurika. Icya mbere gikenewe ni uko tugomba kubishishikariza abandi buri wese akumva ko iby’iwabo ari byo bifite agaciro kurusha ibyaba bivuye ahandi i Burayi no muri Amerika."

Iki kibazo kimwe n’indi myumvire ya bamwe mu Banyafurika bahora bararikiye ubuzima bw’ i Burayi ni bimwe mu byo Gasore Séraphin, umwe mu ntumwa za Panafrican Movement yashingiyeho ubutumwa bw’uyu muryango bushingiye ku kubasaba gukomeza guhindura imyumvire abandi bakabigiraho.

Yagize ati "Imyumvire yo gukoresha iby’iwacu tukemera neza ko bishobora gukemura ibibazo nk’uko ibiturutse ahandi bibikemura ntirakwira mu bantu. Ntabwo ishema ry’umunyarwanda ari ukwambara ibyo abandi bamukuburiye ni na yo mpamvu twaje aha kugira ngo dushake ibisubizo by’ibibazo bihari."

Mu 1900 nibwo Umuryango Pan African Movement washinzwe hagamijwe kurandura akarengane n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyafurika. Mu Rwanda uyu muryango watangijwe mu mwaka wa 2013.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2019 ni bwo hazizihizwa Umunsi Nyafurika w’Ubwigenge (African Liberation Day) ukazabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe uyu muryango.

Ibi byose ni ugukomeza kwereka Abanyafurika ko ubuzima bifuza mu bindi bihugu babushakiye iwabo na ho babubona bikaba bigenda bigaragarira mu ngero nka ’Made in Rwanda’, imwe mu nzira yo kwihesha agaciro u Rwanda rwahisemo ruteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo rudakomeza gukuburirwa n’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu cyongereza baravuga ngo "East or West,home is best".
Nibyo koko abanyafurika bajya mu Burayi na Amerika bakiga neza,bakavurwa neza kandi bakabaho neza.Ariko bahurirayo n’ibibazo byinshi bindi.Ahantu heza tutazagira ikibazo na kimwe ni muli Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kwaheri intambara,ubukene,ubushomeri,akarengane.
Kugirango tuzabe muli iyo paradizo,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",ntiduheranwe no gushaka ibyisi gusa (shuguri,politike,etc...).Ikibazo nuko usanga abantu aribyo bibereyemo gusa.Ibyarekeye Imana ntacyo bibabwiye.

mazina yanditse ku itariki ya: 18-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka