Byatangarijwe mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku Rwego rw’Akarere ka Rulindo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2015 yabereye mu Murenge wa Rusiga, ku Kigo Ndangamuco cyo ku Kirenge.

Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi mu Karere Ka Rulindo, Kangwagye Justus, mu Ijambo rye yashimye ibikorwa by’iterambere byagezweho n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bangana na 95% by’abatuye ako karere.
Yabasabye kuba abanyamuryango b’ukuri, kuko kuba umunyamuryango bihera ku mutima, atari ku izina gusa, bityo ko abasobanya bakaba batabarizwa mu muryango wa RPF.
Urubyiruko rwasabwe kutaba indorerezi gusa, ahubwo na rwo rukongera umubare w’abanyamuryango muri RPF mu kwihutisha iterambere.
Ati “Ubumenyi no guhora bahugura abanyamuryango ni ikintu cy’ingenzi bagomba guhora bakora, ndetse bakanahugura n’abandi batari abanyamuryango”.
Bashishikarijwe kuba intore zidasubira inyuma mu mihigo zihaye, kandi bagaharanira kongera umubare w’intore z’Abanyamuryango.

Bimwe mu bikorwa byagezweho n’Abanyamuryango ba FPR, harimo ubuhinzi bwa kijyambere, uruhare mu kubaka amashuri, imihanda, inganda zikora ibintu bitandukanye, gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi mu baturage, kwigisha abaturage gukora imishinga no kwizigamira, byose byagiye bifasha abaturage kwiteza imbere.
Abanyamuryango ba FPR–Inkotanyi biyemeje kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari yo shingiro y’ubutore mu muryango, gufashanya bakihesha agaciro kandi bagafasha n’abakene kubuvamo, dore ko abaturage batuye mu Karere ka Rulindo bari munsi y’umurongo w’ubukene ari 48%.
Basabwe kuzagaragaza ubwitabire bwinshi n’imyitwarire myiza mu matora ari mbere ateganyijwe kandi bakazatora abayobozi bazabagirira akamaro.
Marie Solange Mukashyaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|